Abefurayimu bagirira ishyari Abanyagaleyadi, bararwana |
   | 1. | Abefurayimu baraterana bajya ikasikazi bazimuza Yefuta bati “Ni iki cyatumye ujya kurwana n’Abamoni ntudutabaze? Tuzagutwikira mu nzu.” |
   | 2. | Yefuta arabasubiza ati “Jye n’abantu banjye twari tugihigirana cyane n’Abamoni, ndabatabaza ntimwankiza amaboko yabo. |
   | 3. | Maze mbonye ko mutakinkijije mperako mpara amagara yanjye, ndambuka ntera Abamoni, Uwiteka arabangabiza. None ni iki gitumye muntera kundwanya?” |
   | 4. | Nuko Yefuta ateranya ingabo zose z’i Galeyadi, barwana n’Abefurayimu. Abanyagaleyadi barabica, kuko babacyuriye ngo “Mwa Banyagaleyadi mwe, muri abacitse mwavuye mu muryango wa Efurayimu no mu wa Manase.” |
   | 5. | Abanyagaleyadi baherako bategera Abefurayimu mu byambu bya Yorodani, maze impunzi yose ya Efurayimu yahagera ikabasaba ngo yambuke, bakayibaza bati “Uri Umwefurayimu?” Yabasubiza ati “Oya”, |
   | 6. | bakayibwira bati “Ngaho vuga ‘Shiboleti.’ ” Na yo ikavuga iti “Siboleti” kuko idashobora kurishyitsa neza, bagaherako bakayifata, bakayīcira muri ibyo byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfa Abefurayimu inzovu enye n’ibihumbi bibiri. |
   | 7. | Nuko Yefuta amara imyaka itandatu ari umucamanza w’Abisirayeli. Maze Yefuta Umugileyadi arapfa, bamuhamba mu mudugudu umwe w’i Galeyadi. |
   | 8. | Nuko akurikirwa na Ibusani w’i Betelehemu, aba umucamanza wa Isirayeli. |
   | 9. | Yari afite abahungu mirongo itatu n’abakobwa mirongo itatu yashyingiye mu kindi gihugu, kandi atumirira abahungu be abakobwa mirongo itatu arababashyingira. Ibusani amara imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli. |
   | 10. | Nuko Ibusani arapfa bamuhamba i Betelehemu. |
   | 11. | Akurikirwa na Eloni w’Umuzebuluni aba umucamanza wa Isirayeli, amara imyaka icumi abacira imanza. |
   | 12. | Nuko Eloni w’Umuzebuluni arapfa, bamuhamba kuri Ayaloni mu gihugu cya Zebuluni. |
   | 13. | Akurikirwa na Abudoni mwene Hileli w’Umunyapiratoni, aba umucamanza wa Isirayeli. |
   | 14. | Kandi yari afite abahungu mirongo ine n’abuzukuru mirongo itatu bagendera ku byana by’indogobe mirongo irindwi, amara imyaka munani ari umucamanza wa Isirayeli. |
   | 15. | Nuko Abudoni mwene Hileli w’Umunyapiratoni arapfa, bamuhamba i Piratoni mu gihugu cya Efurayimu. Ni cyo gihugu cy’imisozi miremire y’Abamaleki. |