Samusoni yongera kugomera Abafilisitiya arabica |
| 1. | Nuko hahise iminsi, mu isarura ry’ingano Samusoni ajya gusura umugore we amuzaniye umwana w’ihene yibwiye ko asanga umugore we ku murēre, ariko sebukwe ntiyamukundira ko ajyayo. |
| 2. | Sebukwe aramubwira ati “Ni ukuri nagize ngo waramwanze rwose, ni cyo cyatumye mushyingira mugenzi wawe. Mbese murumuna we ntamuruta ubwiza? Ndakwinginze, abe ari we ujyana mu cyimbo cye.” |
| 3. | Samusoni arababwira ati “Kuri ubu noneho nta rubanza rw’Abafilisitiya ruzanjyaho, nimbagirira nabi.” |
| 4. | Nuko Samusoni aragenda afata ingunzu magana atatu, yenda amafumba y’umuriro, izo ngunzu azifatanya imirizo ayihambiranya n’ifumba y’umuriro. |
| 5. | Maze akongeza amafumba, arazikungagiza aziroha mu mirima y’ingano y’Abafilisitiya, inkongi iratwarana hose si mu miba, si mu ngano zidatemye, si mu myelayo, byose birakongoka. |
| 6. | Maze Abafilisitiya barabaza bati “Ni nde wakoze ibyo?” Baravuga bati “Ni Samusoni umukwe w’Umutimuna, kuko yatwaye umugore we akamushyingira mugenzi we.” Abafilisitiya baherako barazamuka batwika uwo mugore na se. |
| 7. | Nuko Samusoni arababwira ati “Ubwo mubigenjeje mutyo, ni ukuri nzabahōra kandi mbirangije nzarorera.” |
| 8. | Nuko arabatikiza cyane yica benshi, maze aba mu isenga y’igitare cya Etamu. |
| 9. | Hanyuma Abafilisitiya barazamuka bagandika i Buyuda, badendeza i Lehi yose. |
| 10. | Abayuda baravuga bati “Ni iki kibazanye kudutera?” Barabasubiza bati “Twazanywe no kuboha Samusoni, ngo tumugire nk’uko yatugize.” |
| 11. | Nuko Abayuda ibihumbi bitatu baherako baramanuka, basanga Samusoni muri ya senga y’igitare cya Etamu, baramubaza bati “Mbese ntuzi ko Abafilisitiya badutwara? Ibyo wadukoreye ni ibiki?” Arabasubiza ati “Nk’uko bankoreye, ni ko nanjye nabakoreye.” |
| 12. | Baramubwira bati “Tumanuwe no kukuboha ngo tugutange mu maboko y’Abafilisitiya.” Samusoni arababwira ati “Nimundahire yuko ubwanyu mutari bunsumire.” |
| 13. | Baramusubiza bati “Oya, ahubwo turakuboha tukudadire tubagushyire, ariko ni ukuri ntituri bukwice.” Bamubohesha imigozi mishya ibiri, baramuzamukana bamukuye muri icyo gitare. |
| 14. | Ageze i Lehi, Abafilisitiya bamusanganiza urusaku. Maze umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane, imigozi yari imudadiye amaboko ihinduka nk’imigwegwe ishiririye, ibimuhambiriye biradohoka bimuva ku maboko. |
| 15. | Nuko abona igufwa ry’umusaya w’indogobe, ararisingira aryicisha abantu igihumbi. |
| 16. | Nuko Samusoni aravuga ati “Erega umusaya w’indogobe, ibirundo n’ibirundo, Umusaya w’indogobe nywicishije abantu igihumbi.” |
| 17. | Nuko amaze kuvuga atyo ajugunya umusaya wari mu ntoki ze, kandi aho hantu hitwa i Ramatilehi. |
| 18. | Agwa umwuma cyane atakambira Uwiteka aramubwira ati “Wadukirishije ukuboko k’umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y’abatakebwe?” |
| 19. | Ariko Imana ifukura iriba i Lehi amazi aradudubiza, nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka. Ni cyo cyatumye hahimbwa Enihakore, hari Lehi na bugingo n’ubu. |
| 20. | Nuko amara imyaka makumyabiri, mu gihe cy’Abafilisitiya, ari umucamanza w’Abisirayeli. |