Samusoni agushwa n’abagore |
| 1. | Samusoni ajya i Gaza abonayo umugore wa maraya, yinjira iwe. |
| 2. | Ab’i Gaza babwirwa ngo “Samusoni ageze hano.” Baramugota, bamwubikirira ku irembo ry’umudugudu bakesha ijoro, bahacecekeye ijoro ryose bibwira bati “Nibucya turamwica.” |
| 3. | Samusoni ariryamira ageza mu gicuku. Muri icyo gicuku arahaguruka afata inzugi z’irembo ry’umudugudu n’ibikingi by’irembo byombi, arabishinguza byose hamwe n’igihindizo cyazo abiterera ku bitugu, abizamukana impinga y’umusozi uteganye n’i Heburoni. |
| 4. | Hanyuma y’ibyo, abenguka umugore wo mu gikombe cya Soreka witwaga Delila. |
| 5. | Abatware b’Abafilisitiya basanga uwo mugore baramubwira bati “Umuhende ubwenge, umenye aho imbaraga ze nyinshi ziva, tumenye uburyo twamushobora tukamuboha tukamucogoza, umuntu wese muri twe azaguha ibice by’ifeza igihumbi n’ijana.” |
| 6. | Nuko Delila abaza Samusoni ati “Ndakwinginze, mbwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva n’icyakuboha ugashoboka?” |
| 7. | Samusoni aramusubiza ati “Bambohesha isuri mbisi ndwi zitaruma, nacogora nkamera nk’abandi.” |
| 8. | Hanyuma abatware b’Abafilisitiya bazanira uwo mugore isuri mbisi zitaruma, arazimubohesha. |
| 9. | Kandi umugore yari afite abantu amwubikije mu mwinjiro. Nuko aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Samusoni acagagura izo suri, nk’uko utugozi tw’imigwegwe ducika iyo tugeze mu muriro. Nuko imbaraga ze ntizamenyekana. |
| 10. | Delila abwira Samusoni ati “Dore wampemukiye, kandi wambeshye. None ndakwinginze umbwire icyabasha kukuboha.” |
| 11. | Aramubwira ati “Bambohesha imigozi mishya itigeze gukoreshwa, nacogora nkamera nk’abandi.” |
| 12. | Nuko Delila yenda imigozi mishya, arayimubohesha aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Kandi abamwubikiye bari mu mwinjiro, maze arayicagagura nk’urudodo imuva ku maboko. |
| 13. | Delila abwira Samusoni ati “Ni kurya uracyampemukira kandi uracyambeshya, mbwira icyabasha kukuboha.” Aramusubiza ati “Wasobekeranya imigabane irindwi y’umusatsi wo ku mutwe wanjye mo uruyonga, byashoboka.” |
| 14. | Nuko awutsibisha urubambo aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka ashikuza urwo rubambo rw’inkingi, hamwe n’uruyonga rusobekeranijemo. |
| 15. | Delila aramubwira ati “Wakagize ngo urankunda kandi tudahuje umutima? Umpemukiye gatatu utambwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva.” |
| 16. | Ariko kuko yamushimikiriye iyo minsi yose akamubaza amuhata, amurembeje nk’uwenda gupfa, |
| 17. | nuko amubwira ibyari mu mutima we byose, aramubwira ati “Nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye Umunaziri w’Imana uhereye nkiva mu nda ya mama. Nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk’abandi.” |
| 18. | Nuko Delila abonye ko amubwiye ibyari mu mutima we byose, atuma ku batware b’Abafilisitiya ngo “Nimuzamuke iyi nkubwe gusa, kuko yambwiye ibyari mu mutima we byose.” Nuko abatware b’Abafilisitiya bamusanga aho ari, bazanye za feza. |
| 19. | Aherako amusinzirira ku bibero, maze ahamagaza umuntu kumwogosha imigabane irindwi y’umusatsi, aherako amushinyagurira, imbaraga ze zimuvamo. |
| 20. | Maze aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka yibwira ko yisohokera nk’ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse. |
| 21. | Abafilisitiya baherako baramufata bamunogoramo amaso, bamumanukana i Gaza bamubohesha iminyururu y’imiringa, bamugira umusyi mu nzu y’imbohe. |
| 22. | Ariko nubwo bari bamwogoshe, umusatsi wo ku mutwe we wongera kumera. |
Urupfu rwa Samusoni |
| 23. | Hanyuma abatware b’Abafilisitiya bateranira gutambira imana yabo Dagoni ibitambo byinshi no kwishima, bakavuga bati “Imana yacu yadushoboje umwanzi wacu Samusoni.” |
| 24. | Nuko abantu bamubonye bashima ikigirwamana cyabo baravuga bati “Imana yacu idushoboje umwanzi wacu, uwari umurimbuzi w’igihugu cyacu, wishe benshi muri twe.” |
| 25. | Nuko bakinezerewe mu mutima baravuga bati “Nimuhamagaze Samusoni abe atuganirira.” Nuko batumira Samusoni bamukura mu nzu y’imbohe, bamuhagarika imbere yabo hagati y’inkingi, arabaganirira. |
| 26. | Maze Samusoni abwira umuhungu wari umurandase ati “Reka mfate inkingi ziteze iyi nzu nzegamire.” |
| 27. | Ariko iyo nzu yari yuzuye abagabo n’abagore, n’abatware b’Abafilisitiya bose bari bahari, kandi hejuru y’inzu hari abagabo n’abagore nk’ibihumbi bitatu, bose batumbiriye Samusoni abaganirira. |
| 28. | Nuko Samusoni atakambira Uwiteka aravuga ati “Uwiteka Mana, ndakwinginze nyibuka. Ndakwinginze mpa imbaraga aka kanya gusa Mana, kugira ngo mporere amaso yanjye yombi Abafilisitiya.” |
| 29. | Samusoni aherako afata inkingi zombi zo hagati ziteze inzu arazegamira, ukuboko kw’iburyo gufata imwe, n’ukw’imoso gufata iyindi. |
| 30. | Samusoni aravuga ati “Mpfane n’Abafilisitiya!” Aritugatuga n’imbaraga ze zose arazishikuza, inzu iridukira abo batware n’abantu bari barimo bose. Nuko abo Samusoni yiciye mu ipfa rye bari benshi, barutaga abo yishe mu minsi yose yo kubaho kwe. |
| 31. | Nuko bene se n’abo mu rugo rwa se bose baramanuka bajyana umurambo we, barawuzamukana bawuhamba hagati y’i Sora na Eshitawoli, mu gituro aho se Manowa yahambwe. Samusoni yari amaze imyaka makumyabiri ari umucamanza w’Abisirayeli. |