Abadani banyaga Mika ibishushanyo bye |
| 1. | Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi icyo gihe umuryango w’Abadani wishakiraga gakondo yo guturamo, kuko ari bo bari batarayihabwa mu miryango y’Abisirayeli. |
| 2. | Abadani batuma abantu b’intwari batanu bo mu muryango wabo, bava i Sora na Eshitawoli bajya gutata igihugu kucyitegereza. Barababwira bati “Nimugende mwitegereze igihugu uko kimeze.” Baragenda, bageze mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu kwa Mika, bararayo. |
| 3. | Nuko ubwo bari hafi yo kwa Mika bamenya ijwi rya wa musore w’Umulewi, barahindukira baramubaza bati “Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Uhafite iki?” |
| 4. | Arabasubiza ati “Nimwumve uko Mika yangiriye, yansezeranije ibihembo mba umutambyi we.” |
| 5. | Baherako baramubwira bati “Turakwinginze usobanuze Imana ko tuzahirwa mu rugendo rwacu turimo.” |
| 6. | Uwo mutambyi arabasubiza ati “Nimugende amahoro. Urwo rugendo mugenda ruzaragirwa n’Uwiteka.” |
| 7. | Abo bagabo batanu baragenda bagera i Layishi, bitegereza abantu baho babona bituriye amahoro, nk’uko ingeso z’Abasidoni zari ziri, bari abanyetuza n’abanyamahoro. Muri icyo gihugu nta wabagiriraga nabi kuko batatwarwaga, bari kure y’Abasidoni ntibīfatanyaga n’abandi. |
| 8. | Nuko abo batasi bagarutse muri bene wabo i Sora na Eshitawoli, bene wabo barabaza bati “Muzanye nkuru ki?” |
| 9. | Barababwira bati “Nimuhaguruke tubatere, kuko tumaze kureba igihugu, kandi dusanze ari cyiza cyane. Mbese muracyicajwe n’iki? Mwe kugira ubute bwo kujya guhindūra igihugu. |
| 10. | Nimugenda, muzasanga abantu biraye, igihugu ni kigari, Imana yakibagabije, kandi ni igihugu kidakennye ibyo mu isi byose.” |
| 11. | Abo bagabo magana atandatu bo mu muryango wa Dani bava i Sora na Eshitawoli bitwaje intwaro zo kurwanisha. |
| 12. | Barazamuka bagandika i Kiriyatiyeyarimu y’i Buyuda. Ni cyo cyatumye aho hantu hari inyuma y’i Kiriyatiyeyarimu, bahita Mahanedani na bugingo n’ubu. |
| 13. | Bava aho ngaho, bajya mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu, bagera no kwa Mika. |
| 14. | Nuko abo bagabo batanu bari baragiye gutata igihugu cy’i Layishi, baterura amagambo babwira bene wabo bati “Muzi ko muri uru rugo harimo efodi na terafimu n’igishushanyo kibajwe n’ikiyagijwe? Nuko noneho nimutekereze icyo mukwiriye gukora.” |
| 15. | Bakeberezaho bagera ku nzu y’uwo musore w’Umulewi mu rugo rwa Mika, bamubaza uko ameze. |
| 16. | Kandi abo bagabo magana atandatu bo muri bene Dani bari bahagaze ku irembo mu muharuro, bitwaje intwaro zo kurwanisha. |
| 17. | Nuko ba bagabo batanu bari bagiye gutata igihugu baraza binjira mu rugo, basahura igishushanyo kibajwe na efodi na terafimu n’igishushanyo kiyagijwe, kandi umutambyi yari ahagaze ku irembo mu muharuro, hamwe n’abo bagabo magana atandatu bitwaje intwaro zo kurwanisha. |
| 18. | Binjira mu rugo rwa Mika. Bagisahura igishushanyo kibajwe na efodi na terafimu n’igishushanyo kiyagijwe, umutambyi arababaza ati “Muragira ibiki?” |
| 19. | Baramusubiza bati “Ceceka upfuke umunwa tujyane, utubere umubyeyi n’umutambyi. Mbese ikikubereye icyiza ni ikihe? Ni ukuba umutambyi w’urugo rw’umuntu umwe, cyangwa kuba umutambyi w’umuryango n’ubwoko bwa Isirayeli?” |
| 20. | Nuko umutambyi yishima mu mutima we, ajyana efodi na terafimu n’igishushanyo kibajwe, agenda hagati y’abo bantu bamushagaye. |
| 21. | Nuko barahindukira baragenda, bīmiriza abana bato imbere, n’amatungo n’ibintu. |
| 22. | Bicumyeho akarere bavuye kwa Mika, abantu bo mu ngo zegeranye n’urwa Mika baraterana, baraza basesekara kuri bene Dani |
| 23. | barabakabukana. Abadani barakebuka babaza Mika bati “Ubaye iki gitumye uzana igitero kingana gityo?” |
| 24. | Arabasubiza ati “Ni uko mwanyaze imana zanjye niremeye n’umutambyi wanjye, mukabijyana. Hari icyo nsigaranye? None murambaza ngo ‘Mbaye iki?’ ” |
| 25. | Abadani baramusubiza bati “Ntiwongere kuvuga muri twe, hatagira abanyaburakari babasumira, bakakwicana n’abo mu rugo rwawe.” |
| 26. | Nuko Abadani barigendera. Mika abonye ko bamurushije amaboko arahindukira asubira iwe. |
Abadani batera Abasidoni |
| 27. | Nuko Abadani bajyana ibyo Mika yaremye n’umutambyi yari afite, bagera i Layishi mu bantu b’abanyetuza bari amahoro, babīcisha inkota, batwika n’umudugudu wabo. |
| 28. | Kandi nta murengezi wabonetse ngo awutabare, kuko wari kure y’i Sidoni kandi nta muntu n’umwe bari bafatanije, hari mu kibaya gihereranye n’i Betirehobu. Nuko Abadani bubakayo umudugudu bawuturamo. |
| 29. | Bawuhimba i Dani bawitiriye sekuruza Dani wabyawe na Isirayeli, ariko ubwa mbere uwo mudugudu witwaga Layishi. |
| 30. | Nuko Abadani bishingira icyo gishushanyo kibajwe, kandi Yonatani mwene Gerushomu umuhungu wa Mose we n’abahungu be, bari abatambyi b’umuryango wa Dani kugeza igihe igihugu cyanyagiwe. |
| 31. | Nuko bashinga icyo gishushanyo kibajwe Mika yaremye, gihamaho kumara igihe cyose inzu y’Imana yabereye i Shilo. |