Marayika w’Uwiteka ahanira abantu i Bokimu |
| 1. | Hanyuma marayika w’Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije. |
| 2. | Namwe ntimugasezerane na bene icyo gihugu, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’ Ariko ntimwanyumviye. Ni iki cyatumye mukora mutyo? |
| 3. | Nanjye ni cyo gituma mvuga nti ‘Sinzabirukana imbere yanyu, ahubwo bazababera nk’amahwa ahanda mu mbavu, kandi imana zabo zizababera umutego.’ ” |
| 4. | Marayika w’Uwiteka amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo, abantu batera hejuru n’amajwi arenga, bararira. |
| 5. | Aho hantu bahita i Bokimu, batambirirayo Uwiteka ibitambo. |
Gupfa kw’abo mu gihe cya Yosuwa |
| 6. | Nuko Yosuwa arangije gusezerera Abisirayeli, baragenda umuntu wese ajya muri gakondo ye kuyihindūra. |
| 7. | Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy’abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli. |
| 8. | Nuko Yosuwa mwene Nuni umugaragu w’Uwiteka apfa amaze imyaka ijana n’icumi. |
| 9. | Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatiheresi mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu, mu ruhande rw’ikasikazi rw’umusozi witwa Gāshi. |
| 10. | Hanyuma ab’icyo gihe bose na bo barapfa basanga ba sekuruza. Abo bakurikirwa n’ab’ikindi gihe bakura batazi Imana, haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli. |
Abisirayeli batandukana n’Imana, irabahana |
| 11. | Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka bakorera Bāli. |
| 12. | Bimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa, bakurikira izindi mana z’abanyamahanga babakikije bakazipfukamira, barakaza Uwiteka. |
| 13. | Nuko bimūra Uwiteka bakorera Bāli na Ashitaroti. |
| 14. | Maze umujinya w’Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abagabiza abanyazi kubanyaga kandi abahāna mu babisha babo babakikije, bituma batakibasha guhagarara imbere y’ababisha babo. |
| 15. | Aho bajyaga hose Uwiteka yabatezaga ibyago nk’uko yababwiye akabarahira, bariheba cyane. |
| 16. | Maze Uwiteka ahagurutsa abacamanza, babakiza amaboko y’ababanyagaga. |
| 17. | Ariko banga kumvira abacamanza babo, ahubwo bararikira izindi mana bakazipfukamira bakayoba vuba. Bavuye mu ngeso ba sekuruza bagendanaga bumvira amategeko y’Uwiteka, ariko bo ntibagenjeje batyo. |
| 18. | Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n’umucamanza wese, akabakiza amaboko y’ababisha babo mu gihe cy’uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n’ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe. |
| 19. | Ariko kandi iyo umucamanza yamaraga gupfa, basubiraga inyuma bakarusha ba sekuruza kwiyonona, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazipfukamira. Ntabwo baroreraga imirimo yabo mibi, ahubwo bakīnangira imitima. |
| 20. | Nuko umujinya w’Uwiteka ukongēra Abisirayeli, akavuga ati “Ubu bwoko bwishe isezerano ryanjye nasezeranye na ba sekuruza, bwanga kunyumvira. |
| 21. | Nanjye sinzongera kwirukana imbere yabo irindi shyanga ryose mu yasigaye Yosuwa amaze gupfa, |
| 22. | kugira ngo Abisirayeli mbageragereshe ayo mahanga, ndebe ko bakomeza kugendera mu nzira z’Uwiteka nk’uko ba sekuruza bazigenderagamo, cyangwa ko bakwanga.” |
| 23. | Ni cyo cyatumye Uwiteka asigaza ayo mahanga ntayirukane vuba, kandi ntayagabize Yosuwa. |