Abisirayeli bitura Ababenyamini inabi bakoze |
| 1. | Maze Abisirayeli bose bava mu midugudu yabo, barema iteraniro. Nuko iteraniro ryabo riteranira icyarimwe i Misipa imbere y’Uwiteka bavuye mu gihugu cyose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, hamwe n’abo mu gihugu cy’i Galeyadi. |
| 2. | Maze abatware b’abantu bose b’imiryango y’Abisirayeli yose biyerekanira mu iteraniro ry’ubwoko bw’Imana, abagabo uduhumbi tune bigenza bitwaje inkota. |
| 3. | (Kandi Ababenyamini bari bumvise ko Abisirayeli bazamutse, bagiye i Misipa.) Nuko Abisirayeli barabaza bati “Tubwire uko icyo cyaha cyakozwe.” |
| 4. | Umulewi, umugabo w’uwo mugore bishe arabasubiza ati “Nari ngeze i Gibeya y’Ababenyamini, ncumbikayo ndi kumwe n’umugore wanjye. |
| 5. | Maze nijoro ab’i Gibeya barantera, bagota inzu narimo, bashakaga kunyica ubwanjye, kandi umugore wanjye baramwonona arapfa. |
| 6. | Ndamuzana mucagaguramo ibice, mperako mbyohereza mu gihugu cyose cya gakondo y’Abisirayeli, kuko bakoze icyaha cy’ubusambanyi kandi kizira mu Isirayeli. |
| 7. | Mwa Bisirayeli mwese mwe, nimwuzuze inama muvuge icyo muzakora.” |
| 8. | Abantu bose baherako bahagurukira icyarimwe baravuga bati “Nta muntu n’umwe muri twe uzinjira mu ihema rye cyangwa uzataha mu rugo rwe, |
| 9. | ahubwo tuzagirira ab’i Gibeya, tuhatere uko ubufindo butweretse. |
| 10. | Kandi tuzatoranya abagabo cumi mu bantu ijana tubakuye mu miryango yose y’Abisirayeli, kandi dutore ijana mu bantu igihumbi, n’igihumbi mu bantu inzovu bo kwikorera amahamba y’ingabo, kugira ngo nibagera i Gibeya y’Ababenyamini, babīture inabi y’ubupfu bakoze mu Isirayeli bwose.” |
| 11. | Nuko Abisirayeli bose bateranira kurwanya uwo mudugudu bahuje umutima, baba nk’umuntu umwe. |
| 12. | Maze imiryango y’Abisirayeli ituma abantu mu muryango w’Ababenyamini hose, barabaza bati “Icyo cyaha cyabonetse muri mwe ni icy’iki? |
| 13. | Noneho nimuduhe abo bagabo b’ibigoryi bari i Gibeya, tubice dukure icyaha muri Isirayeli.” Ariko Ababenyamini banga kumvira Abisirayeli bene wabo. |
| 14. | Nuko Ababenyamini bavuye mu midugudu, yabo biteraniriza i Gibeya ngo bajye kurwana n’Abisirayeli. |
| 15. | Maze uwo munsi babara Ababenyamini bavuye mu midugudu yabo, abagabo bitwaje inkota inzovu ebyiri n’ibihumbi bitandatu, udashyizeho abaturage b’i Gibeya, abagabo magana arindwi batoranijwe. |
| 16. | Kandi muri abo bantu bose harimo abagabo batoranijwe magana arindwi batwarira imoso, umuntu wese muri bo yashoboraga kurekura umuhumetso, ntabe yahusha n’agasatsi atagahamije. |
| 17. | Abisirayeli babazwe bari abagabo bitwaje inkota inzovu enye Ababenyamini batarimo, abo bose bari ingabo. |
| 18. | Nuko Abisirayeli barahaguruka bajya i Beteli, bagisha Imana inama barabaza bati “Ni nde uzatubanziriza kurwana n’Ababenyamini?” Uwiteka arabasubiza ati “Abayuda ni bo bazabanzayo.” |
| 19. | Maze Abisirayeli bibatura mu gitondo, bagandika hafi y’i Gibeya. |
| 20. | Nuko Abisirayeli batera Ababenyamini, birema ingamba i Gibeya ngo babarwanye. |
| 21. | Maze uwo munsi Ababenyamini bava i Gibeya, batikiza Abisirayeli bahasiga imirambo inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri. |
| 22. | Ariko abantu ba Isirayeli bisubiramo, bongera kwirema ingamba aho bari baziremeye ubwa mbere. |
| 23. | Abisirayeli barazamuka baririra imbere y’Uwiteka kugeza nimugoroba, babaza Uwiteka bati “Twongere kurwana n’Ababenyamini bene wacu?” Uwiteka arabasubiza ati “Nimwongere mubatere.” |
| 24. | Maze ku munsi wa kabiri Abisirayeli bongera kwegera Ababenyamini. |
| 25. | Nuko uwo munsi Ababenyamini barabatera, bongera koreza abantu bahasiga imirambo inzovu imwe n’ibihumbi munani, abo bose bari ingabo zitwaje inkota. |
| 26. | Nuko ingabo z’Abisirayeli zose n’abantu bose barazamuka bajya i Beteli, bicara imbere y’Uwiteka barira, biyiriza ubusa uwo munsi bageza nimugoroba. Kandi batambira imbere y’Uwiteka ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro. |
| 27. | Maze Abisirayeli bagisha Uwiteka inama. (Kandi muri iyo minsi isanduku y’isezerano ry’Uwiteka yari ihari, |
| 28. | na Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni ni we wahagararaga imbere yayo.) Maze Abisirayeli babaza Uwiteka baravuga bati “Twongere kujya kurwana n’Ababenyamini bene wacu kandi, cyangwa se turekere aho?” Uwiteka aravuga ati “Mubatere kuko ejo nzababagabiza mukabanesha.” |
| 29. | Nuko Abisirayeli bashyira abantu mu bico impande zose z’i Gibeya. |
| 30. | Nuko ku munsi wa gatatu Abisirayeli batera Ababenyamini, birema ingamba i Gibeya nk’ubwa mbere. |
| 31. | Ababenyamini babonye Abisirayeli barabasanganira, barabashukashuka ngo bave ku mudugudu, batangira gutsinda abantu babīca nk’ubwa mbere, babīcira mu mirima no mu nzira y’igihogere ijya i Beteli no mu nzira y’i Gibeya, mu Bisirayeli hapfa abantu nka mirongo itatu. |
| 32. | Ababenyamini baravuga bati “Turabanesheje nk’ubwa mbere!” |
Ababenyamini bicwa cyane Ariko Abisirayeli baravuga bati “Twiruke tubashukashuke bave ku mudugudu bajye mu nzira z’ibihogere.” |
| 33. | Nuko Abisirayeli bose bava aho bari bari, birema ingamba i Bālitamari, ariko Abisirayeli bari mu bico babyuka aho bari bari i Māregeba. |
| 34. | Nuko haza abantu inzovu imwe batoranijwe mu Bisirayeli bose, batera i Gibeya baravungagurana cyane, ariko Ababenyamini bari batazi ko ibyago bibari bugufi. |
| 35. | Uwiteka atsinda Ababenyamini imbere y’Abisirayeli, maze uwo munsi Abisirayeli boreza Ababenyamini inzovu ebyiri n’ibihumbi bitanu n’ijana, kandi abo bose bari ingabo zitwaje inkota. |
| 36. | Nuko Ababenyamini bakeka ko Abisirayeli baneshejwe, kuko Abisirayeli bashukashukaga Ababenyamini, basubira inyuma kuko bari biringiye abo bari bashyize mu bico bugufi bw’i Gibeya. |
| 37. | Nuko abaciye igico bahuta gusakiza i Gibeya, bajya imbere barimbuza umudugudu wose inkota. |
| 38. | Abisirayeli bose bari basezeranye ikimenyetso n’abaciye igico, yuko bazacana ikome, umwotsi ugatumbagira mu mudugudu nk’igicu. |
| 39. | Nuko Abisirayeli biyegura mu ntambara, maze Ababenyamini batangira kubakubita inkota, bica mu Bisirayeli abantu nka mirongo itatu, kuko bibwiraga ko babanesheje nko muri ya ntambara ya mbere. |
| 40. | Ariko umwotsi utangiye gutumbagira mu mudugudu nk’igicu, Ababenyamini barakebuka babona umudugudu wose ugurumana, umwotsi utumbagira mu kirere. |
| 41. | Nuko Abisirayeli barabahindukirana Ababenyamini barumirwa, kuko babonye ibyago bibagezeho. |
| 42. | Nuko baha Abisirayeli ibitugu, baromboreza inzira yose ijya mu butayu, ariko ingabo zibarya isataburenge, kandi izivuye mu mudugudu ziboreka hagati muri iyo nzira. |
| 43. | Maze bagota Ababenyamini barabirukana, babaribatira aho bashakaga kuruhukira, babageza ahateganye n’i Gibeya iburasirazuba. |
| 44. | Hapfa Ababenyamini inzovu imwe n’ibihumbi munani, abo bose bari abantu b’intwari. |
| 45. | Muri ba bandi bahaye Abisirayeli ibitugu, bagahungira mu nzira ijya mu butayu kugira ngo bagere ku gitare cya Rimoni, babīcamo abantu ibihumbi bitanu babatsotsobera mu nzira z’ibihogere, bakomeza kubarya isataburenge babageza i Gidomu, bicirayo abandi ibihumbi bibiri. |
| 46. | Nuko abapfuye uwo munsi bose bo mu Babenyamini, bari abantu bitwaje inkota inzovu ebyiri n’ibihumbi bitanu, abo bose bari intwari. |
| 47. | Mu bari bahungiye mu butayu, abantu magana atandatu bagera ku gitare cya Rimoni bamarayo amezi ane. |
| 48. | Abisirayeli bahindūrana mu Babenyamini, bicisha inkota abo mu mudugudu bose n’amatungo, batsemba n’ibintu byabo kandi imidugudu basangaga barayitwika yose. |