Somera Bibiliya kuri Telefone
Abisirayeli babonera Ababenyamini abagore
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Kandi Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa bati “Nta muntu n’umwe muri twe uzashyingira Umubenyamini umukobwa we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nuko abantu bose basubira i Beteli, bicara imbere y’Imana bageza nimugoroba barira batera hejuru cyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
barabaza bati “Uwiteka Mana y’Abisirayeli, ni iki gituma tubura umuryango umwe mu Bisirayeli?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nuko bukeye bwaho bazinduka kare, bahubaka igicaniro batamba ibitambo byoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Abisirayeli barabaza bati “Mu miryango yose y’Abisirayeli utaje mu iteraniro ry’Uwiteka ni nde?” Kuko bari barahiye indahiro ikomeye ku muntu wese utazaza gusenga Uwiteka i Misipa bati “Ni ukuri azicwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko Abisirayeli baricuza ku bw’Ababenyamini bene wabo baravuga bati “Uyu munsi hariho umuryango uciwe muri Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Tubigenze dute ngo dushakire abacitse ku icumu abagore, kandi ko twarahiye imbere y’Uwiteka ko tutazabashyingira abakobwa bacu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Nuko barabaza bati “Mu miryango y’Abisirayeli utazamutse gusenga Uwiteka i Misipa ni uwuhe?” Babona ko nta muntu wavuye i Yabeshi y’i Galeyadi, ngo aze mu ngando aho bateraniye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
kuko ubwo abantu bari bamaze kubarwa, nta wo mu baturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi wari uhari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nuko iteraniro ritumayo abantu inzovu imwe n’ibihumbi bibiri barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati “Nimugende mwicishe inkota abaturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi, mubicane n’abagore n’abana babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uko abe ari ko muzabigenza rwose, umugabo wese n’umugore wese waryamanye n’umugabo muzabarimbure.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Nuko muri abo baturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi, babonayo abakobwa b’inkumi magana ane batararyamana n’abagabo, babazana mu ngando z’i Shilo mu gihugu cy’i Kanāni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nuko iteraniro ryose rituma ku Babenyamini bari ku gitare cya Rimoni, babaha ihumure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ubwo ngubwo Ababenyamini baragaruka, Abisirayeli babashyingira abo bakobwa bakijije mu bagore b’i Yabeshi y’i Galeyadi, ariko ntibabakwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko abantu baricuza ku bw’Ababenyamini, kuko Uwiteka yari yaciye icyuho mu miryango y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Nuko abakuru b’iteraniro barabaza bati “Tuzabigenza dute ngo dushakire abasigaye, ko abagore barimbutse mu Babenyamini?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Baravuga bati “Hakwiriye kubaho gakondo y’Ababenyamini bacitse ku icumu, kugira ngo hatagira umuryango uzimanganywa mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ariko ntitubasha kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuti ‘Havumwe uzashyingira Umubenyamini.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Maze baravuga bati “Uko umwaka utashye, hariho umunsi mukuru w’Uwiteka i Shilo iri ikasikazi y’i Beteli, mu ruhande rw’iburasirazuba rw’inzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi y’i Lebona.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Nuko bategeka Ababenyamini barababwira bati “Nimugende mwubikirire mu mizabibu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Nuko nimubona abakobwa b’i Shilo basohotse kujya kubyina mu birori byabo, muzahereko muve mu mizabibu, umuntu wese afate umukobwa mu b’i Shilo abe umugore we, muhereko musubire muri gakondo ya Benyamini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Nuko ba se cyangwa bene wabo nibaza kuturegera tuzababwira tuti ‘Mubaduhere ubuntu kuko umuntu wese tutamuboneye umugore muri ya ntambara. Ubwo mutababahaye ntimuriho urubanza.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Nuko Ababenyamini babigenza uko bohejwe, binyagira abageni mu babyinnyi nk’uko umubare wabo wari uri barabajyana. Baragenda basubira muri gakondo yabo, bongera kubaka imidugudu bayibamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Nuko Abisirayeli baherako bavayo, umuntu wese ajya mu muryango w’iwabo no mu nzu ye, bose bavayo basubira muri gakondo zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ariko icyo gihe Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi umuntu wese yitegekaga uko ashatse.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: