Abisirayeli batangira kwiyanduza mu yandi mahanga |
| 1. | Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z’i Kanāni, |
| 2. | kugira ngo ab’ibihe by’Abisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari batazi uburyo bwazo. |
| 3. | Muri ayo mahanga harimo abatware b’intebe batanu b’Abafilisitiya n’Abanyakanāni bose, n’Abasidoni n’Abahivi bo ku musozi wa Lebanoni, uhereye ku musozi Bāliherumoni ukageza mu irasukiro ry’i Hamati. |
| 4. | Ariko barekewe kugira ngo bagerageze Abisirayeli, kumenya ko bakwemera kwitondera amategeko Uwiteka yategekesheje ba sekuruza ururimi rwa Mose. |
| 5. | Nuko Abisirayeli baturana n’Abanyakanāni n’Abaheti, n’Abamori, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi. |
| 6. | Barashyingirana kandi bakorera imana zabo. |
Umucamanza Otiniyeli abakiza Abamesopotamiya |
| 7. | Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera Bāli na Asheroti. |
| 8. | Ni cyo cyatumye umujinya w’Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abahāna mu maboko ya Kushanirishatayimu umwami w’i Mezopotamiya. Abisirayeli bakorera Kushanirishatayimu uburetwa imyaka munani. |
| 9. | Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukiriza umuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ari we wabakijije. |
| 10. | Kandi umwuka w’Uwiteka amuzaho, aba umucamanza w’Abisirayeli. Arahaguruka aratabara, Uwiteka amugabiza Kushanirishatayimu umwami w’i Mezopotamiya, aramunesha. |
| 11. | Nuko igihugu cyabo gihabwa ihumure imyaka mirongo ine, maze Otiniyeli mwene Kenazi arapfa. |
Ehudi abakiza amaboko y’Abamowabu |
| 12. | Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka. Uwiteka aha Eguloni umwami w’i Mowabu amaboko yo kurwanya Abisirayeli, kuko bari bakoze ibyangwa n’Uwiteka. |
| 13. | Yitabariza Abamori n’Abamaleki, batera Abisirayeli barabanesha, bahindūra umudugudu w’imikindo. |
| 14. | Nuko Abisirayeli bakorera Eguloni umwami w’i Mowabu uburetwa imyaka cumi n’umunani. |
| 15. | Hanyuma Abisirayeli batakambira Uwiteka, abahagurukiriza umuvunyi Ehudi mwene Gera w’Umubenyamini, utwarira imoso. Bukeye Abisirayeli bamuha indabukirano ngo ajye kurabukira Eguloni, umwami w’i Mowabu. |
| 16. | Maze Ehudi yicurishiriza inkota y’amugi abiri ireshya n’umukono umwe, ayambara ku itako ry’iburyo, ayirenzaho imyambaro ye. |
| 17. | Agezeyo aha Eguloni umwami w’i Mowabu izo ndabukirano, Eguloni yari umuntu w’igihonjoke. |
| 18. | Nuko amaze gutanga indabukirano, asezerera abazizanye. |
| 19. | Ariko we ageze mu nganzo z’i Gilugali arakimirana, ageze ibwami abwira umwami ati “Nyagasani, ngufitiye ubutumwa nakubwira twiherereye.” Na we ati “Nimuceceke.” Abari kumwe na we bariheza. |
| 20. | Nuko Ehudi aramwegera aho yari yicaye wenyine mu nzu irimo amafu, Ehudi aravuga ati “Ngufitiye ubutumwa bw’Imana.” Nuko Eguloni ahaguruka ku ntebe ye. |
| 21. | Ehudi arambura ukuboko kw’ibumoso akura inkota ku itako ry’iburyo, ayimutikura ku nda |
| 22. | ikirindi kinjirana na yo, ibinure birayirengera ntiyayikuramo, isohokera mu mugongo. |
| 23. | Maze Ehudi arasohoka, ageze ku nkomanizo aramukingirana, akingisha inzugi z’iyo nzu urufunguzo. |
| 24. | Amaze gusohoka abagaragu b’umwami baraza, basanga inzugi z’iyo nzu zikinze barabazanya bati “Mbese aho ntiyagiye ku nama mu nzu irimo amafu?” |
| 25. | Bageza ubwo bakozwe n’isoni adakinguye, bararambirwa. Nuko benda urufunguzo barakingura, basanga umwami wabo arambaraye hasi ari intumbi. |
| 26. | Ariko bagitegereje, Ehudi arahunga anyura muri za nganzo arabakira, ajya i Seyira. |
| 27. | Ageze mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu, avuza ikondera. Abisirayeli bamanukana na we, bava mu misozi yabo abarangaje imbere. |
| 28. | Arababwira ati “Nimunkurikire, kuko Uwiteka abagabije ababisha banyu b’i Mowabu.” Nuko bamanukana na we, bakinga ibyambu bya Yorodani hateganye n’i Mowabu, ntibakundira umuntu wese kwambuka. |
| 29. | Muri iryo rwana bica abantu inzovu imwe b’Abamowabu, abakomeye bose b’intwari nta muntu n’umwe warokotse. |
| 30. | Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa n’Abisirayeli, igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo inani. |
| 31. | Ehudi akurikirwa na Shamugari mwene Anati, yica Abafilisitiya magana atandatu abicisha igihosho, na we akiza Abisirayeli. |