Indirimbo ya Debora |
| 1. | Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba bati |
| 2. | “Abagaba barangaje imbere y’Abisirayeli, Kandi abantu bitanze babikunze, Nimubishimire Uwiteka. |
| 3. | Nimwumve mwa bami mwe, Mutege amatwi namwe batware. Ngiye kuririmbira Uwiteka, Ndaririmba ishimwe ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli. |
| 4. | Uwiteka ubwo wavaga i Seyiri, Ugaturuka mu gihugu cya Edomu, Isi yahinze umushitsi, ijuru rirareta, N’ibicu bitonyanga amazi. |
| 5. | “Imisozi itengagurikira imbere y’Uwiteka, Na Sinayi na yo, imbere y’Uwiteka Imana ya Isirayeli. |
| 6. | “Mu gihe cya Shamugari mwene Anati, No mu gihe cya Yayeli, Ibihogere byarimo ubusa, Abagenzi bagendaga basesera mu tuyira tw’uruboko. |
| 7. | Abatware b’Abisirayeli bari baracitse intege, Kugeza ubwo njyewe Debora nahagurutse, Mpaguruka ndi umubyeyi w’Abisirayeli. |
| 8. | Bishakira imana nshya, Intambara ziherako zugariza amarembo yabo. Nta ngabo habe n’icumu byari bikiboneka, Mu ngabo inzovu enye z’Abisirayeli. |
| 9. | Umutima wanjye wishimire abatware b’Abisirayeli, Wishimire n’abantu bitanze babikunze, Nimuhimbaze Uwiteka! |
| 10. | Mwa bahetswe n’indogobe z’imyeru, mwe, Namwe abicariye ibisuna byiza cyane, Namwe abagenzi uko mugenda mu nzira, nimuririmbe. |
| 11. | Kure y’induru z’abarasana, aho bavoma amazi, Abe ari ho bazajya bavugira ibyo gukiranuka by’Uwiteka, N’ibyo gukiranuka ko ku ngoma ye muri Isirayeli. Nuko abantu b’Uwiteka bamanukana amahoro mu marembo. |
| 12. | Kanguka, kanguka Debora! Kanguka, kanguka himba indirimbo! Haguruka Baraki mwene Abinowamu, Ujyane abanyagano abari bakujyanye uri imbohe. |
| 13. | Abasigaye mu banyacyubahiro, N’abo muri rubanda baramanuka, Uwiteka amanurwa no kuntabara abakomeye. |
| 14. | Abefurayimu bari bashinze imizi muri Amaleki baraza, Bakurikirwa n’ingabo z’Ababenyamini hagati muri bo, Mu ba Makiri habonekamo abagaba, Kandi mu Bazebuluni havamo abajyana inkoni y’umutware w’ingabo. |
| 15. | Abatware b’intebe ba Isakari bari kumwe na Debora, Abandi ba Isakari bakurikira Baraki, Birukira mu gikombe bamusibaniraho, Ku migezi ya Rubeni bahagira inama zikomeye. |
| 16. | Icyakwicaje mu mikumbi y’intama, Gupfa kumva imyirongi y’abungeri ni iki? Ku migezi ya Rubeni ni ho bibūranyirije cyane, |
| 17. | N’Abanyagaleyadi bigumiye hakurya ya Yorodani. Ni iki cyatumye Abadani basigara mu mato? Abashēri na bo biyicariye mu mwaro, Bigumira mu bigobe by’inyanja. |
| 18. | Abazebuluni ni abantu bahaze amagara yabo, Ntibatinye gupfa. N’Abanafutali ni uko, bitanze mu rugamba rubahanamiye. |
| 19. | “Abami baraza bararwana, Abami b’i Kanāni barwanira i Tānaki ku migezi y’i Megido, Ariko nta kintu cy’urwunguko babonye. |
| 20. | Ijuru riratabara, Inyenyeri mu ngendo zazo zirwana na Sisera. |
| 21. | Umugezi Kishoni urabatembana rwose, Wa mugezi wa kera witwa Kishoni. Wa bugingo bwanjye we, wasiribanze abakomeye! |
| 22. | Nuko amafarashi atabaguza yambuka, Asimbukana imbaraga, ahama. |
| 23. | ‘Nimuvume Merozi’, ni ko marayika w’Uwiteka yavuze. ‘Muvume abaturage baho cyane, Kuko batatabaye Uwiteka, Ntibatabaranye n’Uwiteka kurwanya abakomeye.’ |
| 24. | “Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore, Yayeli uwo ni we muka Heberi w’Umukeni, Kuruta abandi bagore baba mu mahema. |
| 25. | Yamusabye amazi amuha amata, Amuzanira ikivuguto mu njome ya gipfura. |
| 26. | Arambura ukuboko asingira urubambo, Arambura n’ukw’iburyo asingira inyundo y’abakozi, Arukubita Sisera arushimangira mu mutwe, Rutobora muri nyiramivumbi. |
| 27. | Aripfunya yikubita hasi agaramye, Nuko amugwa ku birenge, Aho yaguye ni ho yapfiriye. |
| 28. | “Nyina wa Sisera ahanga amaso mu idirishya, Ahanga amaso mu idirishya arira, Ati ‘Ni iki cyatumye igare rye ritinda kuza? Inziga z’amagare ye zitindishijwe n’iki?’ |
| 29. | Abanyabwenge bo mu baja be b’icyubahiro baramusubiza, Nk’uko na we yibwiraga, |
| 30. | Bati ‘Ahari babonye iminyago ni yo bakigabana, Umugabo wese aragabana umukobwa cyangwa abakobwa babiri. Sisera aragabana umunyago w’imyenda y’amabara, Imyenda y’amabara idaraje, Idarajwe amabara impande zombi, Yo kukwambika mu ijosi.’ |
| 31. | “Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo, Ariko abagukunda babe nk’izuba rirashe ritangaje.” Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine. |