| 1. | Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n’urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n’impuhwe, |
| 2. | musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima. |
| 3. | Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. |
| 4. | Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi. |
| 5. | Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. |
| 6. | Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, |
| 7. | ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu |
| 8. | yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. |
| 9. | Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, |
| 10. | kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, |
| 11. | kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe. |
| 12. | Nuko abo nkunda, nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi, |
| 13. | kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira. |
| 14. | Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka |
| 15. | kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi, |
| 16. | mwerekane ijambo ry’ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n’ubundi. |
| 17. | Ariko nubwo amaraso yanjye yaba ayo kumishwa ku gitambo cyo kwizera kwanyu ngo abe ituro, ibyo nabyishimira nkanezeranwa namwe mwese, |
| 18. | abe ari ko namwe mwishima mwishimana nanjye. |
Pawulo atuma Timoteyo na Epafuradito ku Bafilipi |
| 19. | Niringiye mu Mwami Yesu kuzabatumaho Timoteyo vuba, kugira ngo nanjye nshyitse umutima hamwe maze kumenya ibyanyu. |
| 20. | Simfite undi duhuje umutima nka we uzita ku byanyu by’ukuri, |
| 21. | kuko bose basigaye bashaka ibyabo badashaka ibya Yesu Kristo. |
| 22. | Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk’uko umwana akorana na se. |
| 23. | Nuko uwo ni we niringiye kuzamubatumaho uwo mwanya, nimara kumenya ibyanjye. |
| 24. | Ariko niringiye Umwami Yesu yuko nanjye ubwanjye nzaza vuba. |
| 25. | Icyakora nibwira yuko binkwiriye ko mbatumaho Epafuradito, mwene Data dufatanije umurimo n’ubusirikare. Ni we ntumwa yanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye, |
| 26. | kuko yabakumburaga mwese agahagarikwa umutima n’uko mwumvise yuko yarwaye. |
| 27. | Kurwara koko yari arwaye, ndetse yari agiye gupfa ariko Imana iramubabarira, nyamara si we wenyine ahubwo nanjye yarambabariye, ngo ntongerwaho undi mubabaro ku uwo nsanganywe. |
| 28. | Ni cyo gituma mutumye mbikunze cyane, kugira ngo nimwongera kumubona muzishime nanjye ngabanye umubabaro. |
| 29. | Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu mwishimye kandi abasa n’uwo mujye mububaha, |
| 30. | kuko yagarukiye hafi yo gupfa ku bw’umurimo wa Kristo, ntiyita ku magara ye kugira ngo asohoze ibyasigaye byo kumfasha kwanyu. |