| 1. | Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye), |
| 2. | jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya. |
| 3. | Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo, |
| 4. | witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk’uko Imana Data wa twese yabishatse. |
| 5. | Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen. |
Kunamuka kw’Abagalatiya |
| 6. | Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa, |
| 7. | nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo. |
| 8. | Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe. |
| 9. | Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.” |
| 10. | Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka, cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo. |
Pawulo ahamya ko ubutumwa yahawe atari ubw’abantu |
| 11. | Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw’abantu |
| 12. | kuko nanjye ntabuhawe n’umuntu, kandi sinabwigishijwe n’umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye. |
| 13. | Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y’Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry’Imana no kuririmbura. |
| 14. | Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y’Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry’imigenzo twahawe na ba sogokuruza. |
| 15. | Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw’ubuntu bwayo. |
| 16. | Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafite umubiri n’amaraso, |
| 17. | cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira i Damasiko. |
| 18. | Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusura Kefa, mara iwe iminsi cumi n’itanu. |
| 19. | Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo mwene nyina w’Umwami Yesu. |
| 20. | (Ndabarahira imbere y’Imana yuko ibyo mbibandikiye ntabeshya.) |
| 21. | Bukeye njya mu bihugu by’i Siriya n’i Kilikiya. |
| 22. | Ab’amatorero y’i Yudaya yo muri Kristo ntibari bazi uko nsa, |
| 23. | keretse kumva gusa abamvugaga bati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby’idini yarimburaga kera”, |
| 24. | nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye. |