Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Hashize imyaka cumi n’ine nsubira kuzamuka njya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba, njyana na Tito
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
njyanyweyo n’ibyo nahishuriwe. Nuko mbasobanurira ubutumwa bwiza mbwiriza mu banyamahanga, icyakora mbubasobanurira abakuru bashimwa twiherereye ngo ntirukira ubusa, cyangwa ngo mbe narirukiye ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Nubwo Tito twari kumwe ari Umugiriki ntibamuhatiye gukebwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
ahubwo hanyuma byatewe na bene Data b’indyarya, binjijwe rwihereranwa no gutata umudendezo wacu dufite muri Kristo Yesu, kugira ngo badushyire mu bubata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Abo ntitwabumviye na hato ngo dutegekwe na bo, kugira ngo ukuri k’ubutumwa bwiza kugume muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ariko abashimwa ko ari bakuru (uko bameraga kera simbyitayeho, kuko ku bwanjye byose bimpwaniye. Imana ntirobanura abantu ku butoni), abo bashimwa nta cyo banyongereyeho ku byo nigishaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ahubwo babona yuko nahawe ubutumwa bwo kwigisha abatakebwe, nk’uko Petero yahawe ubwo kwigisha abakebwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
kuko Uwahaye Petero ubutware ngo atumwe ku bakebwe, ari na we wabumpaye nanjye ngo ntumwe ku banyamahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko bamaze kumenya ubuntu nahawe, (abo mvuga ni Yakobo na Kefa na Yohana abashimwa ko ari inkingi), badusezeranira jyewe na Barinaba ko bazafatanya natwe, babihamirishije gukorana mu ntoki ngo twebwe tujye mu banyamahanga, na bo bajye mu bakebwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ariko hariho kimwe banyongereyeho, ni uko twibuka abakene, kandi ibyo nari nsanzwe mfite umwete wo kubikora.
Uburyarya bwa Petero burema ibice mu Itorero
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ariko ubwo Kefa yazaga muri Antiyokiya, namugishije impaka duhanganye kuko yari yarabonetsweho n’umugayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
kuko intumwa za Yakobo zitaragerayo yasangiraga n’abanyamahanga, ariko zigezeyo ariyufura, arabanena kuko yatinyaga abakebwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nuko abandi Bayuda na bo bose baryaryana na we, ndetse ibyo bituma na Barinaba ayobywa n’uburyarya bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ariko mbonye ko batagenda mu nzira igororotse ihura n’ukuri k’ubutumwa bwiza, mbwirira Kefa imbere ya bose nti “Ubwo wowe uri Umuyuda ukifata nk’abanyamahanga, ntiwifate nk’Abayuda, ni iki gituma uhatira abanyamahanga kwifata nk’Abayuda?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Dore twebweho twavutse turi Abayuda ntituri abanyabyaha bo mu banyamahanga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
nyamara tumenye yuko umuntu adatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, ahubwo atsindishirizwa no kwizera Yesu Kristo. Dore ndetse natwe twizeye Kristo Yesu kugira ngo dutsindishirizwe no kumwizera, bitavuye ku mirimo itegetswe n’amategeko kuko ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ariko se nidushaka gutsindishirizwa na Kristo, tugasanga ko twebwe ubwacu turi abanyabyaha, ibyo byatuma Kristo avugwa ko ari umugabura w’ibyaha? Ntibikabeho!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kuko niba nongera kubaka ibyo nashenye, mba nihinduye umunyabyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Amategeko yanteye gupfa ku mategeko ngo mbeho ku Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Simpindura ubusa ubuntu bw’Imana, kuko niba gukiranuka kuzanwa n’amategeko Kristo aba yarapfiriye ubusa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abagalatiya igice cya: