Amategeko ni umushorera utugeza kuri Kristo |
   | 1. | Yemwe Bagalatiya b’abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? |
   | 2. | Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? |
   | 3. | Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri? |
   | 4. | Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy’ubusa koko. |
   | 5. | Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n’uko mukora imirimo itegetswe n’amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera? |
   | 6. | Nk’uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka, |
   | 7. | mumenye yuko ari na ko abiringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu. |
   | 8. | Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw’ibitaraba biti “Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.” |
   | 9. | Nuko abiringira kwizera bahanwa umugisha na Aburahamu wizeraga. |
   | 10. | Abiringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko byose ngo abikore.” |
   | 11. | Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera. |
   | 12. | Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera, ariko rero uyakomeza azabeshwaho na yo. |
   | 13. | Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”), |
   | 14. | kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe. |
   | 15. | Bene Data, ibi ndabibabwira nk’umuntu. Isezerano naho ryaba ari iry’umuntu, iyo rimaze gukomezwa nta muntu washobora kuryica cyangwa ngo aryongereho. |
   | 16. | Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe, ari we Kristo. |
   | 17. | Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n’amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije. |
   | 18. | Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhaye Aburahamu iwumusezeranije. |
   | 19. | None se amategeko yazanywe n’iki? Yategetswe hanyuma ku bw’ibicumuro kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe. Kandi yahawe abamarayika kugira ngo bayatange, bayahe umuhuza mu ntoki, na we ayahe abantu. |
   | 20. | (Icyakora uwo muhuza si uw’umwe, nyamara Imana ni imwe). |
   | 21. | Mbese ubwo bibaye bityo, amategeko arwanya amasezerano y’Imana? Ntibikabeho kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwaraheshejwe na yo. |
   | 22. | Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n’ibyaha, kugira ngo abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo. |
   | 23. | Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n’amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa. |
   | 24. | Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera. |
   | 25. | Ariko kwizera kumaze kuza ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera. |
   | 26. | Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu, |
   | 27. | kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo. |
   | 28. | None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu. |
   | 29. | Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe. |