Somera Bibiliya kuri Telefone
Ubutumwa bwiza bwatubatuye mu mategeko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n’imbata, nubwo yaba ari nyir’ibintu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ahubwo ategekwa n’abamurera n’ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Natwe ni ko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa n’amategeko ya mbere yahoze mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w’Umwana wayo mu mitima yacu avuga ati “Aba, Data.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ni cyo gituma utakiri imbata ahubwo uri umwana, kandi rero ubwo uri umwana, uri n’umuragwa ubihawe n’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Icyakora icyo gihe kuko mutari muzi Imana mwari imbata z’ibitari Imana nyakuri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Muziririza iminsi n’amezi n’ibihe n’imyaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe n’ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ndabinginga bene Data, mumere nkanjye kuko nanjye meze nkamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ntimurakangirira nabi, nubwo muzi yuko indwara y’umubiri ari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwira ubutumwa bwiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
kandi nubwo iby’umubiri wanjye byababereye ikirushya ntimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye nka marayika w’Imana, ndetse nka Kristo Yesu ubwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ariko none kwa kwishima kwanyu kuri he? Ndabahamya yuko muri icyo gihe, iyo bishoboka muba mwaremeye kwinogora amaso mukayampa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Mbese mpindujwe umwanzi wanyu n’uko mbabwira ukuri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ba bandi barabikundisha, nyamara si mu buryo bwiza kuko icyo bashaka ari ukubakingiranira hanze, kugira ngo namwe mubone uko mubihakirizwaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Icyakora byaba byiza ko mwakundwa mukundiwe mu byiza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa, ahubwo iminsi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
icyampa nkaba ndi kumwe namwe ubu ngo noroshye ijwi ryanjye, kuko mpeze mu rungabangabo ku bwanyu.
Sara na Hagari bari ibyitegererezo by’amasezerano abiri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Abashaka gutwarwa n’amategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n’amategeko?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw’inshoreke undi ari uw’umugeni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Uw’inshoreke yavutse nk’uko iby’umubiri bigenda, naho uw’umugeni yavutse ku bw’isezerano ry’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk’amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
ari we kandi ugereranywa n’umusozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi usobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe n’abana bayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
kuko byanditswe ngo “Ishime ngumba itabyara, Tera hejuru uvuge cyane utaramukwa, Kuko abana b’inyungwakazi ari benshi, Baruta ab’inkundwakazi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Nuko rero bene Data, namwe muri abana b’isezerano nk’uko Isaka yari ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Ariko nk’uko icyo gihe uwabyawe n’umubiri yarenganyaga uwabyawe n’Umwuka, na n’ubu ni ko bikimeze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti “Senda inshoreke n’umuhungu wayo, kuko umuhungu w’inshoreke atazaraganwa n’umuhungu w’umugeni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Nuko bene Data, ntitukiri abana b’inshoreke, ahubwo turi ab’umugeni.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abagalatiya igice cya: