Abagalatiya bahugurirwa gukomeza umudendezo wa Gikristo |
| 1. | Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab’umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n’ububata. |
| 2. | Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. |
| 3. | Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n’amategeko byose. |
| 4. | Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n’amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw’Imana. |
| 5. | Naho twebwe ku bw’Umwuka dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera. |
| 6. | Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo. |
| 7. | Mbese ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri? |
| 8. | Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara. |
| 9. | N’ubundi igitubura gike gitubura irobe ryose. |
| 10. | Ndabiringiye ku bw’Umwami wacu yuko mutazagira undi mutima wundi, ariko ubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho n’urubanza rwe. |
| 11. | Mbese bene Data, niba nkibwiriza gukebwa ni iki gituma nkirenganywa? Iyo mba nkibikora, cya gisitaza giterwa no kubwiriza iby’umusaraba kiba cyaramvuyeho. |
| 12. | Icyampa ababahagarika imitima bakikona rwose. |
| 13. | Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo, |
| 14. | kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” |
| 15. | Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana! Imirimo ya kamere n’imbuto z’Umwuka |
| 16. | Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira |
| 17. | kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. |
| 18. | Ariko niba muyoborwa n’Umwuka, ntimuba mugitwarwa n’amategeko. |
| 19. | Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, |
| 20. | no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, |
| 21. | no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana. |
| 22. | Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, |
| 23. | no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. |
| 24. | Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo. |
| 25. | Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka. |
| 26. | Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari. |