| 1. | Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa. |
| 2. | Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo. |
| 3. | Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye. |
| 4. | Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we, |
| 5. | kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro. |
| 6. | Uwigishwa ijambo ry’Imana agabane n’umwigisha ibyiza byose. |
| 7. | Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. |
| 8. | Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho. |
| 9. | Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari. |
| 10. | Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera. |
| 11. | Murebe namwe uburyo mbandikishirije inyuguti nini n’ukwanjye kuboko: |
| 12. | ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY’UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO. |
| 13. | Ndetse abakebwe ubwabo nubwo badakomeza amategeko, nyamara bashaka ko mukebwa ngo babone uko birata ku bw’imibiri yanyu. |
| 14. | Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe. |
| 15. | Kuko gukebwa kutagira umumaro cyangwa kudakebwa, keretse kuba ikiremwa gishya. |
| 16. | Nuko abazajya bakurikiza ibyo amahoro n’imbabazi bibe muri bo, bibe no mu Bisirayeli b’Imana. |
| 17. | Uhereye none ntihakagire umuntu undushya, kuko mfite ku mubiri inkovu za Yesu. |
| 18. | Bene Data, ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu. Amen. |