   | 1. | Ubwo amategeko ari igicucu cy’ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye. |
   | 2. | Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha, |
   | 3. | ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n’ibyo bitambo uko umwaka utashye. |
   | 4. | Erega ntibishoboka ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha! |
   | 5. | Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri. |
   | 6. | Ntiwishimiye ibitambo byokeje, Cyangwa ibitambo by’ibyaha. |
   | 7. | Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana, (Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye), Nzanywe no gukora ibyo ushaka.’ ” |
   | 8. | Amaze kuvuga ibyo ngo “Ibitambo n’amaturo n’ibitambo byokeje, n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk’uko amategeko yategetse), |
   | 9. | aherako aravuga ati “Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri. |
   | 10. | Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka. |
   | 11. | Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha. |
   | 12. | Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy’iteka cy’ibyaha yicara iburyo bw’Imana, |
   | 13. | ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye. |
   | 14. | Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose. |
   | 15. | Kandi n’Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati |
   | 16. | “Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo, Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga, Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo, Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.” Arongera ati |
   | 17. | “Ibyaha byabo n’ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi.” |
   | 18. | Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by’ibyaha. |
Kwihanangirizwa kumaramaza mu byo kwizera isezerano rishya |
   | 19. | Nuko bene Data, ubwo dufite ubushizi bw’ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n’amaraso ya Yesu, |
   | 20. | tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi y’ubugingo, inyura mu mwenda ukinze ari wo mubiri we, |
   | 21. | kandi ubwo dufite umutambyi ukomeye utwara inzu y’Imana, |
   | 22. | twegere dufite imitima y’ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza. |
   | 23. | Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa, |
   | 24. | kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. |
   | 25. | Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo. |
   | 26. | Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha |
   | 27. | keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana. |
   | 28. | Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje, |
   | 29. | nkanswe ukandagiye Umwana w’Imana, agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi? |
   | 30. | Kuko tuzi uwavuze ati “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītūra.” Kandi ati “Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe.” |
   | 31. | Erega biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho! |
   | 32. | Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y’intambara nyinshi mumaze kuvirwa n’umucyo, |
   | 33. | ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro n’abagirirwa batyo. |
   | 34. | Kuko mwababaranaga n’imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho. |
   | 35. | Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye. |
   | 36. | Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe. |
   | 37. | “Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda. |
   | 38. | Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.” |
   | 39. | Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu. |