Kwizera icyo ari cyo; ibyitegererezo by’abizera nyakuri |
   | 1. | Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri. |
   | 2. | Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite. |
   | 3. | Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n’ijambo ry’Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara. |
   | 4. | Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye. |
   | 5. | Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana, |
   | 6. | ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. |
   | 7. | Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera. |
   | 8. | Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya. |
   | 9. | Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk’umushyitsi muri cyo akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe, |
   | 10. | kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema. |
   | 11. | Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa. |
   | 12. | Ni na cyo cyatumye umuntu umwe (kandi uwo yari ameze nk’intumbi), akomokwaho n’abangana n’inyenyeri zo ku ijuru kuba benshi, kandi bangana n’umusenyi uri mu kibaya cy’inyanja utabarika. |
   | 13. | Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi. |
   | 14. | Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. |
   | 15. | Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. |
   | 16. | Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu. |
   | 17. | Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Kandi dore uwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutamba umwana we w’ikinege, |
   | 18. | uwo yabwiwe ibye ngo “Kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa.” |
   | 19. | Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n’abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk’uzutse. |
   | 20. | Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha y’ibizaba. |
   | 21. | Kwizera ni ko kwatumye Yakobo ubwo yari agiye gupfa, ahesha imigisha abana ba Yosefu bombi, agasenga yishingikirije ku ipfundo ry’inkoni ye. |
   | 22. | Kwizera ni ko kwatumye Yosefu ubwo yari agiye gupfa, yibuka ibyo kuva mu Egiputa kw’Abisirayeli, agategeka iby’amagufwa ye. |
   | 23. | Kwizera ni ko kwatumye Mose ahishwa n’ababyeyi be amezi atatu amaze kuvuka, kuko babonye ako kana ko ari keza ntibatinye itegeko ry’umwami. |
   | 24. | Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo, |
   | 25. | ahubwo agahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha, |
   | 26. | kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa. |
   | 27. | Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya w’umwami, kuko yihanganye nk’ureba Itaboneka. |
   | 28. | Kwizera ni ko kwatumye arema Pasika no kuminjagira amaraso, kugira ngo urimbura abana b’imfura atabakoraho. |
   | 29. | Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura nk’abaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa. |
   | 30. | Kwizera ni ko kwatumye inkike z’amabuye z’i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi. |
   | 31. | Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo Rahabu atarimburanwa n’abatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro. |
   | 32. | Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n’ibya Baraki, n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta, n’ibya Dawidi n’ibya Samweli, n’iby’abahanuzi 16.1--1 Abami 2.11; 1 Sam 1.1--25.1 |
   | 33. | baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare |
   | 34. | no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga. |
   | 35. | Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza. |
   | 36. | Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe. 38.6. |
   | 37. | Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi. |
   | 38. | Yemwe, n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga. |
   | 39. | Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe |
   | 40. | kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe. |