Guhugura kutari kumwe |
   | 1. | Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe. |
   | 2. | Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi. |
   | 3. | Mwibuke imbohe nk’ababohanywe na zo, mwibuke n’abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri. |
   | 4. | Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabacira ho iteka. |
   | 5. | Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.” |
   | 6. | Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti “Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?” |
   | 7. | Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo. |
   | 8. | Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose. |
   | 9. | Ntimukayobywe n’inyigisho z’uburyo bwinshi bw’inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n’ubuntu bw’Imana, udakomezwa n’ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro. |
   | 10. | Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho. |
   | 11. | Kuko intumbi z’amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y’ibyaha, zitwikirwa inyuma y’urugo. |
   | 12. | Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y’irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye. |
   | 13. | Nuko dusohoke, tumusange inyuma y’urugo twemeye gutukwa ku bwe, |
   | 14. | kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza. |
   | 15. | Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo. |
   | 16. | Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana. |
   | 17. | Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe. |
   | 18. | Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose. |
   | 19. | Kandi ndiyongeza kubahugura kudusabira, kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa. |
   | 20. | Nuko Imana nyir’amahoro, yazuye Umutahiza w’intama ari we Mwami wacu Yesu, imuzurishije amaraso y’isezerano ry’iteka ryose, |
   | 21. | ibatunganye rwose mu byiza byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo ku bwa Yesu Kristo, icyubahiro kibe icye iteka ryose. Amen. |
   | 22. | Bene Data, ndabinginga kugira ngo mwihanganire uku guhugura kwanjye, kuko dore nkubandikiye mu magambo make. |
   | 23. | Ndababwira yuko mwene Data Timoteyo yabohowe, naza vuba nzababona turi kumwe. |
   | 24. | Muntahirize ababayobora bose, muntahirize n’abera bose. Abo muri Italiya barabatashya. |
   | 25. | Ubuntu bw’Imana bubane namwe mwese. Amen. |