Uko Kristo aruta Mose; imbuzi zo kutumvira no kutizera |
   | 1. | Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n’umutambyi mukuru w’ibyo twizera tukabyatura, |
   | 2. | ukiranukira Iyamutoranije nk’uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose. |
   | 3. | Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk’uko icyubahiro cy’umwubatsi kiruta icy’inzu, |
   | 4. | kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose. |
   | 5. | Kandi koko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose nk’umugaragu, kugira ngo abe umugabo wo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma. |
   | 6. | Ariko Kristo akiranuka nk’Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe niba dukomeza rwose ubushizi bw’amanga n’ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka. |
   | 7. | Nuko rero nk’uko Umwuka Wera avuga ati “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, |
   | 8. | Ntimwinangire imitima, Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, Ku munsi wo kugerageza mu butayu, |
   | 9. | Aho ba sekuruza banyu bangeragereje bantata, Bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine. |
   | 10. | Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab’icyo gihe, Nkavuga nti ‘Imitima yabo ihora iyoba, Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’, |
   | 11. | Nuko ndahirana umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.’ ” |
   | 12. | Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho. |
   | 13. | Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha. |
   | 14. | Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka |
   | 15. | nk’uko bivugwa ngo “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima, Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.” |
   | 16. | Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye muri Egiputa bose bashorewe na Mose? |
   | 17. | Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu? |
   | 18. | Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye? |
   | 19. | Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye. |