| 1. | Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data, |
| 2. | turabandikiye bene Data bo muri Kristo bera bo kwizerwa, bari i Kolosayi. Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese. |
Pawulo ashimira Imana kwizera n’urukundo by’Abakolosayi |
| 3. | Dushima Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo uko tubasabiye iteka ryose, |
| 4. | kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n’urukundo mukunda abera bose, |
| 5. | ku bw’ibyiringiro by’ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry’ukuri k’ubutumwa bwiza |
| 6. | bwabagezeho namwe, nk’uko bwageze no mu isi yose bukera imbuto bugakura, nk’uko no muri mwe bwazeze uhereye wa munsi mwumviyemo mukamenya ubuntu bw’Imana by’ukuri, |
| 7. | nk’uko mwigishijwe na Epafura umugaragu mugenzi wacu dukunda, wababereye umukozi ukiranuka wa Kristo wo kubagaburira ibye, |
| 8. | kandi watubwiye iby’urukundo rwanyu muheshwa n’Umwuka. |
| 9. | Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, |
| 10. | mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana, |
| 11. | mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo, |
| 12. | mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo. |
| 13. | Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda. |
Yesu Umukiza wacu ni we Muremyi wa byose |
| 14. | Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu. |
| 15. | Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, |
| 16. | kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. |
| 17. | Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we. |
| 18. | Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose, |
| 19. | kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we. |
| 20. | Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru. |
| 21. | Namwe abari baratandukanijwe n’Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw’imirimo mibi, |
| 22. | none yiyungishije namwe urupfu rw’umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n’abaziranenge mutagawa, |
| 23. | niba muguma mu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n’ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiye umubwiriza wabwo. |
Umurimo no kurwana bya Pawulo mu busonga bwe |
| 24. | None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye ku bw’umubiri we ari wo Torero, |
| 25. | iryo nahindukiye umubwiriza nkurikije ubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugira ngo mbwirize abantu ijambo ry’Imana ryose, |
| 26. | ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n’ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo, |
| 27. | abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw’ubwiza bw’ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe, ari byo byiringiro by’ubwiza. |
| 28. | Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo. |
| 29. | Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk’uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane. |