| 1. | Ndashaka ko mumenya uburyo mbarwanira intambara, mwebwe n’ab’i Lawodikiya ndetse n’abatarambona ku mubiri bose |
| 2. | kugira ngo imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bw’Imana ari bwo Kristo. |
| 3. | Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe. |
Imbuzi ku byerekeye inyigisho z’ibinyoma |
| 4. | Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya, |
| 5. | kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n’uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo. |
| 6. | Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we, |
| 7. | mushoreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. |
| 8. | Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo. |
| 9. | Nyamara muri we ni ho hari kuzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri. |
| 10. | Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. |
| 11. | Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukw’intoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri w’ibyaha bya kamere. |
| 12. | Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z’Imana yamuzuye mu bapfuye. |
| 13. | Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose, |
| 14. | igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. |
| 15. | Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru ku bw’umusaraba. |
| 16. | Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z’ukwezi, cyangwa amasabato |
| 17. | kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. |
| 18. | Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk’uwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbariza ubusa n’ubwenge bwa kamere ye, |
| 19. | ntiyifatanye na wa Mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n’Imana, ugatungwa n’ibyo ingingo n’imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo. |
| 20. | Nuko rero niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y’iby’isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y’imihango nk’aho mukiri ab’isi, |
| 21. | (ngo “Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho”, |
| 22. | kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe), mugakurikiza amategeko n’inyigisho by’abantu? |
| 23. | Ni koko ibyo bisa n’aho ari iby’ubwenge kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk’abicisha bugufi, bigomwe iby’umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato wo kurwanya irari ry’umubiri. |