Ibyo kugira ukubaho gutunganye n’urukundo rwa kivandimwe |
| 1. | Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. |
| 2. | Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, |
| 3. | kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. |
| 4. | Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza. |
| 5. | Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana, |
| 6. | ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira. |
| 7. | Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo. |
| 8. | Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n’uburakari, n’igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu. |
| 9. | Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye, |
| 10. | mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye. |
| 11. | Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw’umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose. |
| 12. | Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, |
| 13. | mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. |
| 14. | Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose. |
| 15. | Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima. |
| 16. | Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu. |
| 17. | Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo. |
Inshingano y’ab’urugo |
| 18. | Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu. |
| 19. | Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire. |
| 20. | Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima. |
| 21. | Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa. |
| 22. | Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n’abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana. |
| 23. | Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu, |
| 24. | muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo. |
| 25. | Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni. |