   | 1. | Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye n’ibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru. |
   | 2. | Mukomeze gusenga muba maso, mushima. |
   | 3. | Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe |
   | 4. | kugira ngo mbwerekane nk’uko nkwiriye kuvuga. |
   | 5. | Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete. |
   | 6. | Ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana risize umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese. |
Intashyo |
   | 7. | Tukiko, mwene Data ukundwa w’umubwiriza w’iby’Imana ukiranuka, ni umugaragu mugenzi wanjye ukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose. |
   | 8. | Ni we mbatumyeho ku bw’ibyo ngo mumenye ibyacu kandi ahumurize imitima yanyu, |
   | 9. | mutumanye na Onesimo mwene Data wo kwizerwa kandi ukundwa, mwene wanyu, bazabamenyesha iby’ino byose. |
   | 10. | Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.) |
   | 11. | Na Yesu witwa Yusito arabatashya, abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bw’ubwami bw’Imana kandi bamaze umubabaro. |
   | 12. | Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose. |
   | 13. | Ndi umugabo wo kumuhamya yuko abagirira umwete mwinshi, mwebwe n’ab’i Lawodikiya n’ab’i Hiyerapoli. |
   | 14. | Luka umuvuzi ukundwa, na Dema barabatashya. |
   | 15. | Muntahirize bene Data b’i Lawodikiya, na Numfa n’Itorero ryo mu nzu ye. |
   | 16. | Uru rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe n’Itorero ry’i Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya. |
   | 17. | Kandi muzabwire Arukipo muti “Ujye urinda umurimo wo kugabura iby’Imana wahawe ku bw’Umwami wacu, uwusohoze.” |
   | 18. | Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n’ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye. Ubuntu bw’Imana bubane namwe. |