Ibitambo byoswa |
| 1. | Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry’ibonaniro ati |
| 2. | “Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi. |
| 3. | “Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, kugira ngo yemerwe ari imbere y’Uwiteka. |
| 4. | Kandi arambike ikiganza mu ruhanga rw’icyo gitambo cyo koswa, ni ho kizemererwa kumubera impongano. |
| 5. | Abīkīre icyo kimasa imbere y’Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamurike amaraso yacyo, bayamishe impande zose z’igicaniro cyo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. |
| 6. | Abage icyo gitambo cyo koswa, agicoce. |
| 7. | Bene Aroni umutambyi bashyire umuriro kuri icyo gicaniro bawugerekeho inkwi, |
| 8. | bene Aroni abatambyi bashyire igihanga n’urugimbu n’ibice bindi ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo, |
| 9. | ariko amara n’ibinyita abyoze, maze umutambyi abyosereze byose ku gicaniro, bibe igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
| 10. | “Kandi natamba igitambo cyo koswa cyo mu mukumbi, intama cyangwa ihene, atambe isekurume idafite inenge. |
| 11. | Ayibīkīrire mu ruhande rw’ikasikazi rw’igicaniro imbere y’Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yayo impande zose z’igicaniro. |
| 12. | Ayicocemo ibice, birimo igihanga n’urugimbu, umutambyi abishyire ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo. |
| 13. | Ariko amara n’ibinyita abyoze, maze umutambyi abitambe, byose abyosereze ku gicaniro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
| 14. | “Kandi natambira Uwiteka igitambo cyo koswa kitagabanije cy’inyoni, atambe intungura cyangwa ibyana by’inuma. |
| 15. | Umutambyi akizane ku gicaniro, anosheshe agahanga urwara akosereze ku gicaniro, amaraso yacyo agikandwemo avire ku rubavu rw’igicaniro, |
| 16. | agikureho agatorero n’amoya yacyo, abijugunye iruhande rw’iburasirazuba rw’igicaniro, aho ivu riyorerwa. |
| 17. | Agitanyurane n’amababa, ariko ye kuyarekanya, umutambyi acyosereze ku gicaniro ku nkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |