Somera Bibiliya kuri Telefone
Guhumana k’umugore wabyaye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Bwira Abisirayeli uti: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamare iminsi irindwi ahumanye, nk’uko ajya ahumana mu minsi y’umuhango w’abakobwa, abe ari ko ahumana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ku munsi wa munani uwo mwana akebwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nyina amare iminsi mirongo itatu n’itatu ahumanuke igisanza cye, ntagakore ku kintu cyera, ntakajye mu buturo bwera iminsi yo guhumanuka kwe itararangira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“Ariko nabyara umukobwa, azamare iminsi cumi n’ine ahumanye, nk’uko ajya ahumana mu minsi y’umuhango w’abakobwa, kandi azamare iminsi mirongo itandatu n’itandatu, ahumanuke igisanza cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“Iminsi yo guhumanuka kwe irangiye, naho ahumanukira umuhungu cyangwa umukobwa, azazane umwana w’intama utaramara umwaka ho igitambo cyo koswa, n’icyana cy’inuma cyangwa intungura imwe ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha abishyire umutambyi ku muryango w’ihema ry’ibonaniro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
na we abitambire imbere y’Uwiteka amuhongerere, uwo mugore ni bwo azahumanuka isōko y’igisanza cye. Iri ni ryo tegeko ry’umugore ubyara, naho yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“Kandi niba ari umukene ntabashe kubona umwana w’intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, kimwe cy’igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere abe ahumanutse.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: