Somera Bibiliya kuri Telefone
Amategeko y’ibibembe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Umuntu nagira ku mubiri we ikibyimba cyangwa igikoko, cyangwa ibara ry’amera, kigahinduka ku mubiri we nk’umuze w’ibibembe, bamuzanire Aroni umutambyi cyangwa umwe mu batambyi bene Aroni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Umutambyi asuzume umuze wo ku mubiri we, niba ubwoya bw’aho uwo muze uri buhindutse umweru akawubona nk’ugeze munsi y’uruhu, uwo muze uzaba ari ibibembe. Uwo mutambyi amusuzume avuge ko ahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ariko niba abonye iryo bara ry’amera ryo ku mubiri we nk’iritageze munsi y’uruhu, ubwoya bwaho ntibube buhindutse umweru, uwo mutambyi akingirane uwafashwe n’uwo muze, amare iminsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi amusuzume, nabona uwo muze ugumye uko wari uri utakwiriye ku mubiri, uwo mutambyi yongere amukingirane indi minsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi yongere amusuzume, nabona uwo muze utakigaragara cyane utakwiriye ku mubiri avuge ko adahumanye, bizaba ari ibikoko. Uwo muntu amese imyenda ye abe adahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ariko niba ibyo bikoko bizamukwira ku mubiri, amaze kwiyerekera umutambyi guhumanurwa, azongere yiyereke umutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Uwo mutambyi amusuzume, nabona ibyo bikoko bimukwiriye ku mubiri avuge ko ahumanye, bizaba ari ibibembe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“Umuze w’ibibembe nufata umuntu bazamushyire umutambyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
uwo mutambyi amusuzume, nihaboneka ikibyimba cyera ku mubiri we kikaba gihinduye ubwoya bwaho kuba umweru, kikabaho igisebe cy’inyama
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
kizaba ari ibibembe byatinze mu mubiri we, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, ntamukingirane kuko ahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi ibibembe nibimusesa ku mubiri, bikarangiza umubiri w’uwafashwe n’uwo muze bihereye ku mutwe bikagera ku birenge, aho umutambyi areba ku mubiri hose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
uwo mutambyi amusuzume nabona ibibembe birangije umubiri we wose, avuge yuko uwafashwe n’uwo muze adahumanye. Umubiri we uhindutse umweru hose ntahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ariko igisebe cy’inyama niba kizamubonekaho, kuri uwo munsi azaba ahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Umutambyi azasuzuma icyo gisebe cy’inyama avuge yuko ahumanye, icyo gisebe cy’inyama kirahumanye ni ibibembe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Cyangwa icyo gisebe cy’inyama niba kizasubira kuba umweru, azasange umutambyi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
na we amusuzume, niba igisebe cy’uwo muze gihindutse umweru, uwo mutambyi avuge yuko uwafashwe na wo adahumanye, azaba adahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
“Niba umuntu afite ku mubiri inkovu y’aho igishyute cyakize,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
muri iyo nkovu hakabamo ikibyimba cyera cyangwa urubara, cyerekwe umutambyi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
na we agisuzume, niba akibona nk’ikigeze munsi y’uruhu, ubwoya bwaho bukaba buhindutse umweru umutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w’ibibembe washeshe muri cya gishyute.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ariko niba umutambyi asuzumye rwa rubara, akabona rutarimo ubwoya bwera, kandi rutageze munsi y’uruhu, ahubwo ko rutagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane, amare iminsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Niba ruzaba rukwiriye ku mubiri we uwo mutambyi avuge ko ahumanye, ruzaba ari umuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ariko niba urwo rubara ruzaba rugumye aho ruri rudakwiriye, ruzaba ari inkovu ya cya gishyute, umutambyi avuge ko adahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
“Cyangwa umuntu nagira ubushye ku mubiri, inkovu yabwo ikaba urubara cyangwa ibara ry’amera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
umutambyi ahasuzume, nabona ubwoya bwo muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry’amera buhindutse umweru, akakibona nk’ikigeze munsi y’uruhu kizaba ari ibibembe byasheshe muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w’ibibembe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Ariko niba umutambyi ahasuzumye, akabona ari nta bwoya bwera muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry’amera, kandi ko kitageze munsi y’uruhu ahubwo kitagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane amare iminsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Ku munsi wa karindwi umutambyi azamusuzume, niba kizaba gikwiriye ku mubiri uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizabe ari umuze w’ibibembe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Ariko niba urwo rubara cyangwa iryo bara ry’amera kizaba kigumye aho kiri, kidakwiriye ku mubiri kandi ntikigaragare cyane, kizaba ari ikibyimba cyaturutse muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, kizaba ari inkovu y’ubwo bushye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
“Kandi umugabo cyangwa umugore nagira umuze ku mutwe cyangwa ku kananwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
umutambyi awusuzume, niba abona ko ugeze munsi y’uruhu hakabamo ubwoya bw’umuhondo bunyunyutse umutambyi avuge ko ahumanye, uwo muze uzaba ari ibikoko ari byo bibembe byo ku mutwe cyangwa ku kananwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Niba uwo mutambyi asuzumye uwo muze w’ibikoko, akabona ko utageze munsi y’uruhu, ntihabemo umusatsi cyangwa ubwoya byirabura, umutambyi akingirane uwafashwe n’uwo muze w’ibikoko, amare iminsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Ku munsi wa karindwi umutambyi azasuzume uwo muze, niba ibyo bikoko bitazaba bikwiriye, ntibibemo ubwoya bw’umuhondo, umuze wabyo ntuboneke ko ugeze munsi y’uruhu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
bamwogoshe aho ibyo bikoko bitari, uwo mutambyi akingirane uwafashwe n’ibikoko amare indi minsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ku munsi wa karindwi umutambyi azasuzume ibyo bikoko, niba bitazaba bimukwiriye ku mubiri, umuze wabyo ntuboneke ko ugeze munsi y’uruhu, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, amese imyenda ye, abe adahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Ariko niba ibyo bikoko bizamukwira ku mubiri amaze guhumanurwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
umutambyi azamusuzume nabona ibyo bikoko bimukwiriye ku mubiri, ntiyirirwe ashaka ubwoya bw’umuhondo, azaba ahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Ariko niba abonye ibyo bikoko bigumye aho biri, umusatsi cyangwa ubwoya byirabura bikaba bibimezemo, ibyo bikoko bizaba bikize azaba adahumanye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
“Kandi umugabo cyangwa umugore nagira ku mubiri amabara y’amera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
umutambyi ayasuzume, niba ayo mabara y’amera yo ku mubiri we ari ibitare by’ibigina bizaba ari amabara gusa asheshe ku mubiri, azaba adahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
“Umuntu napfuka umusatsi, azaba ari umunyaruhara, ariko ntazaba ahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Kandi napfuka umusatsi wo mu gitwariro, azaba ari umunyaruhara rwo mu gitwariro, ariko ntazaba ahumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Ariko niba umuze w’urubara uri mu ruhara rw’inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro, uzaba ari ibibembe bisheshe mu ruhara rw’inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
Umutambyi amusuzume, niba uwo muze ari ikibyimba cy’urubara kiri mu ruhara rwe rw’inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro, ugasa n’ibibembe biri ku mubiri we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
uwo azaba ari umubembe, azaba ahumanye, uwo mutambyi ntabure kuvuga ko ahumanye, umuze we umuri ku mutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
“Umubembe urwaye uwo muze agende yambaye imyenda ishishimutse, atendeje umusatsi, ajye yipfuka ubwanwa, ajye avuga cyane ati ‘Ndahumanye, ndahumanye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
Iminsi yose akirwaye uwo muze azaba ahumanye, arahumanye abe ukwe, ature hirya y’aho mubambye amahema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
“Kandi umwenda ufashwe n’umuze w’ibibembe, naho waba uboheshejwe ubwoya bw’intama cyangwa waba igitare,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter48.
kandi naho uwo muze wawufashe mu budodo bw’ubwoya bw’intama cyangwa bw’igitare, butambitse cyangwa mu buhagaritse, kandi naho icyo wafashe cyaba uruhu cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter49.
niba umuze wenze kwirabura nk’icyatsi kibisi cyangwa ari urususirane, naho wabonetse mu mwenda cyangwa mu ruhu, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba ari umuze w’ibibembe, icyo kintu cyerekwe umutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter50.
Na we asuzume uwo muze, akingirane icyo wafashe, kimare iminsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter51.
Ku wa karindwi azasuzume uwo muze, niba uzaba ukwiriye mu mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu ruhu rukoreshwa umurimo wose, uwo muze uzabe ari ibibembe bikirya kizaba gihumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter52.
Atwike uwo mwenda cyangwa ubudodo butambitse cyangwa ubuhagaritse, bw’ubwoya bw’intama cyangwa bw’igitare, cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu cyafashwe n’uwo muze kuko uzaba ari ibibembe bikirya, nigitwikwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter53.
“Ariko niba umutambyi asuzumye, akabona uwo muze utakwiriye muri uwo mwenda mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter54.
ategeke ko bamesa icyo uwo muze wafashe, agikingirane kimare indi minsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter55.
Kandi umutambyi azasuzume icyo uwo muze wafashe cyaramaze kumeswa, nabona uwo muze utahinduye irindi bara kandi utagikwiriyemo, kizaba gihumanye uzagitwike. Uzaba ari umuze ukirya, naho cyaba gipfutse imbere cyangwa inyuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter56.
Ariko niba uwo mutambyi asuzumye icyo wafashe, akabona utakigaragara cyane, cyarameshwe, ahatanyure ahakure muri uwo mwenda cyangwa muri urwo ruhu, cyangwa muri ubwo budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter57.
Kandi niba uwo muze uzaba ukiboneka muri uwo mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba usesa, uzatwike icyo wafashe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter58.
Ariko niba uwo muze uzaba uvuye muri uwo mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu, icyo uzaba umeshe cyose, kizongere kimeswe ubwa kabiri, kibe gihumanutse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter59.
Ayo ni yo mategeko y’umuze wafashe umwenda w’ubwoya bw’intama cyangwa w’igitare, naho wawufashe mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa wafashe ikintu cyose cyaremwe mu ruhu, ngo babone uko bavuga ko kidahumanye cyangwa ko gihumanye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: