Uwiteka abuza Abisirayeli kugira ahandi babagira amatungo, atari imbere y’Ihema ry’ibonaniro |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 2. | “Bwira Aroni n’abana be n’Abisirayeli bose uti: Iki ni cyo Uwiteka ategetse ati |
| 3. | ‘Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzabagira inka cyangwa umwana w’intama cyangwa ihene mu ngando, cyangwa uzakibagira inyuma yazo, |
| 4. | ntakijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo agitambirire Uwiteka imbere y’ubuturo bwe, uwo muntu azabazwa ayo maraso, azaba avushije amaraso akurwe mu bwoko bwe. |
| 5. | Ibyo bitegekewe kugira ngo ibitambo Abisirayeli bajya batambira mu gasozi, noneho babijyanire Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, babishyire umutambyi, babitambire Uwiteka ho ibitambo by’uko bari amahoro. |
| 6. | Uwo mutambyi amishe amaraso yabyo ku gicaniro cyo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, yose urugimbu rwabyo rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
| 7. | Ntibakongere ukundi gutambira ibitambo byabo amapfizi y’ihene, ayo basambanisha gusenga. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.’ |
Amategeko y’uko bagenza amaraso yose |
| 8. | “Kandi ubabwire uti: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, utamba igitambo cyo koswa cyangwa igitambo kindi, |
| 9. | ntakijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo agitambire Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe. |
| 10. | “Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, urya amaraso y’uburyo bwose, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso, mukure mu bwoko bwe. |
| 11. | Kuko ubugingo bw’inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n’ubugingo buyarimo. |
| 12. | Ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso, kandi ntihakagire umunyamahanga ubasuhukiyemo uyarya.’ |
| 13. | “Kandi umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu. |
| 14. | Kuko ubugingo bw’inyama zose ari ubu: amaraso yazo ari amwe n’ubugingo bwazo, ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntimukarye amaraso y’inyama z’uburyo bwose, kuko ubugingo bw’inyama zose ari amaraso yazo, uyarya wese azakurweho.’ |
| 15. | “Kandi umuntu wese urya intumbi cyangwa ikirīra, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba, ni ho azabona guhumanurwa. |
| 16. | Ariko natayimesa ntiyiyuhagire, azagibwaho no gukiranirwa kwe.” |