Uwiteka abategeka kutagira ingeso nk’iz’Abanyakanāni |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 2. | “Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu. |
| 3. | Ntimugakore nk’ibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk’ibyo abo mu gihugu cy’i Kanāni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo. |
| 4. | Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, amategeko yanjye abe ari yo mujya mwitondera, abe ari byo mugenderamo. Ndi Uwiteka Imana yanyu. |
| 5. | Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka. 3.12. |
Abo umugabo azirana kuryamana na bo |
| 6. | “Ntihakagire uwo muri mwe wiyegereza mwene wabo wa bugufi ngo amwambike ubusa. Ndi Uwiteka. |
| 7. | Ubwambure bwa so ni bwo bwambure bwa nyoko ntukamwambike ubusa, uwo ni nyoko ntukamwambike ubusa. |
| 8. | Ntukambike ubusa muka so, kuko ari ubwambure bwa so. |
| 9. | Ntukambike ubusa mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, naho yavutse iwanyu cyangwa ahandi, ntukamwambike ubusa. |
| 10. | Ntukambike ubusa umukobwa w’umuhungu wawe cyangwa uw’umukobwa wawe, ntukabambike ubusa kuko ubwambure bwabo ari ubwawe. |
| 11. | Ntukambike ubusa umukobwa wa muka so wabyawe na so, uwo ni mushiki wawe ntukamwambike ubusa. |
| 12. | Ntukambike ubusa nyogosenge, ni mwene wabo wa so wa bugufi. |
| 13. | Ntukambike ubusa nyoko wanyu, kuko ari mwene wabo wa nyoko wa bugufi. |
| 14. | Ntukambike ubusa so wanyu, ntukiyegereze umugore we, kuko ari nyoko wanyu. |
| 15. | Ntukambike ubusa umukazana wawe: uwo ni we mugore w’umuhungu wawe ntukamwambike ubusa. |
| 16. | Ntukambike ubusa umugore wanyu, ubwambure bwe ni ubwa mwene so. |
| 17. | Ntukambike ubusa umugore n’umukobwa we, ntukende umukobwa w’umuhungu we cyangwa uw’umukobwa we ngo umwambike ubusa: abo ni bene wabo b’umugore wawe ba bugufi, icyo ni icyaha gikomeye. |
| 18. | Ntugaharike umugore mwene se ngo abe mukeba we, ngo umwambikane ubusa na wa wundi akiriho. |
| 19. | “Ntukiyegereze umugore ngo umwambike ubusa, agihumanijwe n’umuhango w’abakobwa. |
| 20. | Ntugasambane na muka mugenzi wawe ngo umwiyandurishe. |
| 21. | “Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry’Imana yawe. Ndi Uwiteka. |
| 22. | Ntugatinge abagabo, ni ikizira. |
| 23. | Ntukaryamane n’itungo ryose cyangwa n’inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y’itungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye. |
Abaca kuri ayo mategeko baba bahumanije igihugu cyabo |
| 24. | “Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga, |
| 25. | igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo. |
| 26. | Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo. |
| 27. | Kuko ibyo bizira byose bene icyo gihugu bakoze, batuyemo mbere yanyu, icyo gihugu kikaba cyanduye. |
| 28. | Ntimuzabikore kugira ngo icyo gihugu kitabaruka namwe nimucyanduza, nk’uko kirutse ishyanga ryatuyemo mbere yanyu. |
| 29. | Umuntu wese uzakora icyo muri ibyo bizira, ubugingo bw’ababikora buzakurwa mu bwoko bwabo. |
| 30. | “Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera ibyo mbihanangirije, kugira ngo mutagira iyo muri iyo mihango izira mukora, yakorwaga n’abababanjirije mukayiyandurisha. Ndi Uwiteka Imana yanyu.” |