Amategeko yo kwirabura no kurongorana by’abatambyi |
   | 1. | Uwiteka abwira Mose ati “Bwira abatambyi bene Aroni uti: Ntihakagire uwo muri mwe wiyandurisha intumbi ngo yandurire hagati mu bwoko bwe, |
   | 2. | keretse yakwanduzwa n’iya mwene wabo wa bugufi, nyina na se, n’umuhungu we, n’umukobwa we na mwene se, |
   | 3. | na mushiki we wari ukiri umwari, akaba mwene wabo wa bugufi kuko atararongorwa, intumbi ye yayiyandurisha. |
   | 4. | Ubwo ari umukuru mu bwoko bwe, ntakiyanduze ngo yiyonone. |
   | 5. | “Ntibakogoshwe ibiharonjongo, ntibakiyogoshe inkokora z’ubwanwa bwabo, ntibakikebe ku mubiri. |
   | 6. | Babere Imana yabo abera, ntibagasuzuguze izina ry’Imana yabo, kuko ari bo batambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n’umuriro, ari byo byokurya by’Imana yabo. Ni cyo gituma bakwiriye kuba abera. |
   | 7. | Ntibakarongore malaya cyangwa uwanduye, kandi ntibagacyure uwasenzwe, kuko umutambyi ari uwera ku Mana ye. |
   | 8. | Ni cyo gituma ukwiriye guhora umutekereza ko ari uwera, kuko ajya atamba ibyokurya by’Imana yawe, ahora akubera uwera kuko Uwiteka ukweza ndi uwera. |
   | 9. | Kandi umukobwa w’umutambyi wese niyiyononesha gusambana, aba yononnye se, bamutwike. |
   | 10. | “Umutambyi mukuru muri bagenzi be wasutswe ku mutwe amavuta ya elayo yo gusīga, akerezwa kwambara ya myambaro, ntagatendeze umusatsi we, ntagashishimure imyenda ye, |
   | 11. | ntakinjire aho intumbi yose iri, ntakiyandurishe intumbi ya se cyangwa nyina, |
   | 12. | ntibikamukure Ahera, ntakonone Ahera h’Imana ye, kuko kwereshwa amavuta yasīzwe y’Imana ye kumuriho. Ndi Uwiteka. |
   | 13. | Kandi umukobwa arongora, azabe ari umwari. |
   | 14. | Umupfakazi cyangwa uwasenzwe cyangwa uwanduye, cyangwa malaya ntakabarongore, ahubwo umwari wo mu bwoko bwe azabe ari we arongora. |
   | 15. | Ntakononere urubyaro rwe hagati mu bwoko bwe, kuko ndi Uwiteka umweza.” |
Inenge zababurisha gukora umurimo wabo |
   | 16. | Uwiteka abwira Mose ati |
   | 17. | “Bwira Aroni uti ‘Umuntu wese wo mu rubyaro rwawe mu bihe byabo byose uzagira inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by’Imana ye. |
   | 18. | Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ubutaraye izuru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, |
   | 19. | cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, |
   | 20. | cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito. |
   | 21. | Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni umutambyi ufite inenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by’Imana ye. |
   | 22. | Ajye arya ku byokurya by’Imana ye, ku byera cyane no ku byera. |
   | 23. | Ariko ntakigire hafi ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ntakegere igicaniro kuko afite inenge, kugira ngo atagira Ahera hanjye yonona, kuko ndi Uwiteka uheza.’ ” |
   | 24. | Ibyo byose Mose abibwira Aroni n’abana be n’Abisirayeli bose. |