Somera Bibiliya kuri Telefone
Umutambyi ntakwiriye kurya ku byera ahumanye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Bwira Aroni n’abana be bitandukanye n’ibyera Abisirayeli banyereza, be gusuzuguza izina ryanjye ryera. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ubabwire uti: Umuntu wese wo mu rubyaro rwanyu mu bihe byanyu byose, uzegera ibyera Abisirayeli bereje Uwiteka agihumanye, uwo muntu azakurweho ave imbere yanjye. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
“Umuntu wese wo mu rubyaro rwa Aroni ubembye cyangwa uninda, ntarye ku byera atarahumanuka. Kandi ukoze ku muntu wese cyangwa ku kintu cyose cyahumanijwe n’intumbi, cyangwa ku muntu uvuwemo n’intanga ze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
cyangwa ukoze ku gikururuka cyose cyamuhumanya, cyangwa ku muntu wamuhumanisha guhumana k’uburyo bwose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
ukoze ku bimeze bityo azaba ahumanye ageze nimugoroba, ntakarye ku byera ariko yiyuhagire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Izuba nirirenga azaba ahumanutse abone kurya ku byera, kuko ari ibyokurya bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Intumbyi n’ikirīra ntakabirye ngo abyiyandurishe. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“Ni cyo gituma bakwiriye kwitondera umurimo nabarindishije kugira ngo utabazanira icyaha, ukabicisha kuko bawononnye. Ndi Uwiteka ubeza.
Amategeko y’abatari abatambyi barya ku byera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
“Utari uwo mu batambyi ntakarye ku cyera, umushyitsi wo mu nzu y’umutambyi cyangwa umukorerera ibihembo ntibakarye ku cyera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ariko umutambyi nagura umuntu ifeza, uwo ajye akiryaho, n’abavukiye mu rugo rwe bajye barya ku byokurya bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi umukobwa w’umutambyi narongorwa n’utari uwo mu batambyi, ntakarye mu byera byatuwe bikererezwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ariko umukobwa w’umutambyi niba ari umupfakazi, cyangwa yarasenzwe ntagire umwana, akaba igishubaziko agasubira mu nzu ya se nk’uko yari ari mu bwana bwe, ajye arya ku byokurya bya se, ariko ntihakagire utari uwo mu batambyi ubiryaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
“Umuntu narya ku cyera atabizi, arihe umutambyi ikingana n’icyera yariye, yongereho igice cyacyo cya gatanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kandi abatambyi ntibakonone ibyera byatuwe n’Abisirayeli, ibyo berereje Uwiteka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
ngo babashyirisheho gukiranirwa kuzana urubanza nibarya ibyera byabo, kuko ndi Uwiteka ubeza.”
Inenge ziburisha amatungo gutambwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
“Bwira Aroni n’abana be n’Abisirayeli bose uti: Umuntu wo mu nzu ya Isirayeli wese, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uzatambira Uwiteka igitambo cyo koswa, naho waba umuhigo ahigura, cyangwa ari icyatambishwa n’umutima ukunze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
azende ikimasa cyangwa isekurume y’intama cyangwa iy’ihene kidafite inenge, kugira ngo yemerwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ariko igifite inenge cyose ntimukagitambe, kuko kizababera igitambo kitakwemerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Kandi umuntu wese natambira igitambo cy’uko ari amahoro ngo ahigure umuhigo, cyangwa agitambishwa n’umutima ukunze, naho cyaba icyo mu bushyo cyangwa icyo mu mikumbi gitungane rwose kibone kwemerwa, ntikikagire inenge kibaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Impumyi cyangwa ikivune cyangwa ikivuyeho urugingo, cyangwa ikirwaye ibisebe cyangwa ikirwaye ibisa n’ubuheri n’ibikoko ntimukabitambire Uwiteka, ntimukabigire ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorerwa n’umuriro ku gicaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ikimasa cyangwa umwana w’intama gifite urugingo rw’ikirenga cyangwa rugufi, wemererwa kugitambishwa n’umutima ukunze, ariko ntikizemerwa ngo ugihiguze umuhigo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Igifite amabya yahombanye cyangwa yamenetse, cyangwa yajanjaguritse cyangwa yashahuwe ntimukagitambire Uwiteka, ntimuzagenzereze mutyo mu gihugu cyanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
“No ku munyamahanga ntimukemere ikimeze gityo cyose, ngo mugitambe ho ibyokurya by’Imana yanyu, kuko ubusembwa bwabyo bubiriho, bifite inenge, ntibyababera ibitambo byemerwa.”
Andi mategeko y’ibitambo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
“Inka cyangwa intama cyangwa ihene nivuka ijye yonkeshwa iminsi irindwi, uhereye ku munsi wa munani izemerwa ko itambirwa Uwiteka igakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Naho yaba inka cyangwa intama, ntimukazibagane n’izazo ku munsi umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Kandi nimutambira Uwiteka igitambo cy’ishimwe, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Ku munsi cyatambiweho, abe ari wo mukirya, ntimukagire icyo musigaza ngo kirare. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
“Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye muyumvire. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Ntimugasuzuguze izina ryanjye ryera, kugira ngo nerezwe hagati mu Bisirayeli. Ndi Uwiteka ubeza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
wabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: