Iminsi mikuru y’Uwiteka (Kub 28.16--29.39) |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 2. | “Bwira Abisirayeli uti: Iminsi mikuru y’Uwiteka mukwiriye kuranga ko ari iy’amateraniro yera, iyi ni yo minsi mikuru yanjye. |
| 3. | Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka, n’uwo guterana kwera ntimukagire umurimo wose muwukoraho. Ni isabato y’Uwiteka yo kuziririzwa mu buturo bwanyu bwose. |
| 4. | “Iyi ni yo minsi mikuru y’Uwiteka, n’iyo guterana kwera mukwiriye kujya muranga mu bihe byayo byategetswe. |
| 5. | “Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, hajye habaho Pasika y’Uwiteka. |
| 6. | Ku munsi w’uko kwezi wa cumi n’itanu hatangiriraho iminsi mikuru y’imitsima itasembuwe, muzamara iminsi irindwi muyirya. |
| 7. | Ku munsi uyitangira mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho. |
| 8. | Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye mutambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n’umuriro, uwa karindwi ni uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho.” |
| 9. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 10. | “Bwira Abisirayeli uti: Nimumara kugera mu gihugu nzabaha mugasarura ibisarurwa byaho, muzajye muzanira umutambyi umuganda w’umuganura w’ibisarurwa byanyu, |
| 11. | na we awuzungurize imbere y’Uwiteka kugira ngo ubabere ituro ryemerwa, ku wa mbere w’isabato abe ari ho umutambyi awuzunguza. |
| 12. | Kandi ku munsi muzungurizaho uwo muganda, mujye muwutambiraho isekurume y’intama idafite inenge itaramara umwaka, ho igitambo cyo koserezwa Uwiteka. |
| 13. | Kandi ituro ry’ifu rituranwa na cyo, rijye riba ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi ivanzwe n’amavuta ya elayo, ribe ituro riturwa Uwiteka rigakongorerwa n’umuriro kuba impumuro nziza, ituro ry’ibyokunywa rituranwa na cyo rijye riba igice cya kane cya hini ya vino. |
| 14. | Ntimukagire umutsima murya cyangwa impeke zikaranze cyangwa amahundo mabisi, uwo munsi utarasohora ngo muganurire Imana yanyu. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose. |
| 15. | “Kandi mujye mubara iminsi muhereye kuri uwo munsi wa mbere w’isabato, ku munsi mwazaniyeho umuganda w’ituro ryo kuzunguzwa, mubare iminsi y’amasabato arindwi itagabanije. |
| 16. | Mubare iminsi mirongo itanu igeze ku munsi wa mbere w’isabato ya karindwi, maze muganurire Uwiteka ituro ry’umuganura wundi. |
| 17. | Mu buturo bwanyu mukuremo imitsima ibiri yo kuba ituro rijungujwe, ibe iy’ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yotsanywa umusemburo, kugira ngo iganurirwe Uwiteka. |
| 18. | Mumurikane n’iyo mitsima abana b’intama barindwi badafite inenge bataramara umwaka, n’ikimasa cy’umusore n’amasekurume y’intama abiri, bibe ibitambo byoserezwa Uwiteka bitambanwe n’ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa yo kuri byo, bibe ibitambo bikongorwa n’umuriro by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
| 19. | Kandi mutambe n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, n’amasekurume y’intama abiri ataramara umwaka, ho ibitambo by’uko muri amahoro. |
| 20. | Umutambyi azizunguzanye na ya mitsima y’umuganura na ba bana b’intama bombi, bibe ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, byerezwe Uwiteka, bibe iby’umutambyi. |
| 21. | Kuri uwo munsi mujye muranga ko ari umunsi mukuru ujye uba uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu buturo bwanyu bwose no mu bihe byanyu byose. |
| 22. | “Kandi nimusarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z’imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa, ahubwo mubisigire umukene n’umusuhuke w’umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu.” |
| 23. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 24. | “Bwira Abisirayeli uti: Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere, hajye hababeraho umunsi wo kuruhuka, ube uwo kubibukisha, muwurangishe kuvuza amahembe, muwuteraneho guterana kwera. |
| 25. | Ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho, kandi mujye muwutambiraho Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro.” |
| 26. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 27. | “Ariko umunsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi ni wo munsi w’impongano, ujye ubabera uwo guterana kwera, mujye muwibabazaho imitima, muwutambireho Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro. |
| 28. | Ntimukagire umurimo wose mukora kuri uwo munsi w’impongano, muhongerererwaho imbere y’Uwiteka Imana yanyu. |
| 29. | Umuntu wese utazibabaza umutima kuri uwo munsi, azakurwe mu bwoko bwe. |
| 30. | Kandi umuntu wese uzakora umurimo wose kuri uwo munsi, nzamurimbura mukure mu bwoko bwe. |
| 31. | Ntimukagire umurimo wose muwukoraho. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose. |
| 32. | Ujye ubabera isabato yo kuruhuka mwibabaze imitima: mujye muziririza iyo sabato muhereye nimugoroba ku munsi w’uko kwezi wa cyenda, mugeze nimugoroba ku munsi wa cumi.” |
| 33. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 34. | “Bwira Abisirayeli uti: Umunsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi kwa karindwi, abe ari ho mutangirira kuziririza Uwiteka iminsi mikuru irindwi y’ingando. |
| 35. | Ku munsi uyitangira hajye habaho guterana kwera, ntihakagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho. |
| 36. | Mumare iminsi irindwi mujya mutambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n’umuriro, uwa munani ujye ubabera uwo guterana kwera, muwutambireho Uwiteka ibitambo bikongorwa n’umuriro, ube uwo guterana mwitonze. Ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho. |
| 37. | “Iyo ni yo minsi mikuru y’Uwiteka mukwiriye kuranga ko ari iyo guterana kwera, ngo mujye muyitambiraho Uwiteka ibitambo bikongorwa n’umuriro, igitambo cyoswa n’ituro ry’ifu, n’igitambo kindi n’amaturo y’ibyokunywa, n’ituro ryose n’igitambo cyose ku munsi wacyo. |
| 38. | Ibyo ntibibakureho kuziririza amasabato y’Uwiteka no gutura amaturo yanyu, ayo muhiguza imihigo yose, n’ayo muturishwa Uwiteka yose n’imitima ikunze. |
| 39. | “Ariko muhereye kuri uwo munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi, mumaze gusarura imyaka yo mu gihugu cyanyu, mujye muziririza iminsi mikuru irindwi y’Uwiteka, uyitangira ube uwo kuruhuka, n’uwa munani ube uwo kuruhuka. |
| 40. | Ku munsi uyitangira mujye mwenda imbuto z’ibiti byiza n’amashami y’imikindo, n’amashami y’ibiti bisagambye binini, n’ingemwe z’imikinga yo ku migezi, mumare iminsi irindwi munezererwe imbere y’Uwiteka Imana yanyu. |
| 41. | Uko umwaka utashye mujye muziriririza Uwiteka mutyo iminsi mikuru irindwi. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, mujye muziririza iyo minsi mikuru mu kwezi kwa karindwi. |
| 42. | Mujye mumara iminsi irindwi muri mu ngando, Abisirayeli ba kavukire bose babe mu ngando, |
| 43. | kugira ngo ab’ibihe byanyu byose bamenye yuko nabesheje Abisirayeli mu ngando ubwo nabakuraga mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.” |
| 44. | Mose abwira Abisirayeli iminsi mikuru y’Uwiteka iyo ari yo. |