Somera Bibiliya kuri Telefone
Itegeko ry’amatabaza yo mu ihema (Kuva 27.20-21)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Tegeka Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya wo mu ihema ry’ibonaniro, abe ari ho Aroni ajya aritunganiriza iminsi yose kugira ngo ryake imbere y’Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ajye atunganiriza amatabaza kuri icyo gitereko cyacuzwe mu izahabu nziza, kugira ngo ahore yakira imbere y’Uwiteka.
Iry’imitsima yo guterekwa imbere y’Uwiteka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“Kandi wende ifu y’ingezi, uyivugemo udutsima cumi na tubiri utwose, ibice bya cumi bibiri bya efa bivugwemo agatsima kamwe bityo bityo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Udutereke ibirundo bibiri kuri ya meza y’izahabu nziza imbere y’Uwiteka, ikirundo kimwe kibemo dutandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ku kirundo cyose ugereke umubavu uboneye, ube kuri iyo mitsima ari urwibutso, ari ituro ryo guturwa Uwiteka rigakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Uko isabato itashye, ajye ayitereka imbere y’Uwiteka mu butereko bwayo abikorera Abisirayeli, bibe isezerano ritazashira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Kandi iyo mitsima ijye iba iya Aroni n’abana be, bajye bayirira ahantu hera. Itegeko ritazakuka ritegetse ko imubera iyera cyane mu maturo n’ibitambo bitambirwa Uwiteka, bigakongorwa n’umuriro.”
Urubanza rw’uwavumye izina ry’Uwiteka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Umuhungu w’Umwisirayelikazi yabyaranye n’Umunyegiputa, yari yaravanyeyo n’Abisirayeli, atonganira mu ngando n’Umwisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uwo muhungu w’Umwisirayelikazi atuka rya Zina ararivuma, bamuzanira Mose. Nyina yitwa Shelomiti mwene Diburi, wo mu muryango wa Dani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Bamukingiranira kugira ngo bageze igihe babwirirwa ibyo Uwiteka yategeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
“Jyana uwamvumye inyuma y’ingando, abamwumvise bose bamushyire ibiganza ku mutwe, iteraniro ryose rimwicishe amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Uzavuma Imana ye wese azagibwaho n’icyaha cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Uzatuka izina ry’Uwiteka ntakabure kwicwa, iteraniro ryose ntirikabure kumwicisha amabuye naho yaba umunyamahanga cyangwa kavukire, natuka izina ry’Uwiteka azicwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“ ‘Uzakubita umuntu akamwica ntakabure kwicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Uzakubita itungo akaryica aririhe, ubugingo burihwe ho ubundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
“ ‘Umuntu natera mugenzi we inenge, yiturwe nk’ibyo yagiriye undi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Kuvuna igufwa guhorerwe ukundi, ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi. Uko yateye undi muntu inenge abe ari ko yiturwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Uwishe itungo aririhe, uwishe umuntu ahōrwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Kavukire n’umunyamahanga mujye mubasangiza itegeko rimwe, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Mose ategeka Abisirayeli, bajyana inyuma y’ingando uwavumye Uwiteka, bamwicisha amabuye. Abisirayeli bagenza uko Uwiteka yategetse Mose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: