Andi mategeko y’Imana (Guteg 7.12-24; 28.1-14) |
| 1. | “Ntimukareme ibigirwamana by’ubusa, ntimugashinge igishushanyo kibajwe cyangwa inkingi y’amabuye, kandi ikibuye cyabajweho ibishushanyo ntimukagishyirire mu gihugu cyanyu, kugira ngo mwikubite imbere yacyo, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu. |
| 2. | Mujye muziririza amasabato yanjye, mwubahe Ahera hanjye. Ndi Uwiteka. |
Ibyo Imana isezeranya Abisirayeli nibayumvira |
| 3. | “Nimuhora mwumvira amategeko yanjye, mukitondera ibyo nategetse mukabyumvira, |
| 4. | nzajya mbavubira imvura mu bihe byayo, ubutaka buzajya bwera imyaka yabwo, ibiti byo mu mirima bizajya byera imbuto zabyo. |
| 5. | Ihura ryanyu rizageza mu isarura ry’inzabibu, iryo sarura rizageza mu ibiba. Muzajya murya ibyokurya byanyu muhage, mube mu gihugu cyanyu amahoro. |
| 6. | “Kandi nzaha igihugu kugira amahoro, muzaryama ari nta wubateye ubwoba, kandi nzamaraho inyamaswa z’inkazi, kandi inkota ntizanyura mu gihugu cyanyu. |
| 7. | Muzirukana ababisha banyu, bagushirizwe n’inkota imbere yanyu. |
| 8. | Abatanu muri mwe bazirukana ijana, ijana muri mwe bazirukana abantu inzovu, ababisha banyu bazagushirizwa n’inkota imbere yanyu. |
| 9. | Nzabitaho mbororotse mbagwize, nkomeze isezerano ryanjye namwe. |
| 10. | Muzarya ibigugu bya kera, mudahe ibigugu kugira ngo mubone aho muhunika ibishya. |
| 11. | Nanjye nzashyira ubuturo bwanjye hagati muri mwe, umutima wanjye ntuzabanga. |
| 12. | Nzagendera hagati muri mwe mbe Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye. |
| 13. | Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mutaba abaretwa babo, nabatuye umutwaro wabahetamishaga mbagendesha mwemye. |
Imana ibaburira nibatayumvira (Guteg 28.15-68) |
| 14. | “Ariko nimutanyumvira ntimwitondere ayo mategeko yose, |
| 15. | kandi nimwanga amategeko yanjye, imitima yanyu ikanga amateka yanjye urunuka, bigatuma mutitondera amategeko yanjye yose ahubwo mukica isezerano ryanjye, |
| 16. | nanjye nzabagenza ntya: nzategeka ibiteye ubwoba ko bibatera, urusogobero n’ubuganga bizabamaramo amaso, byonze imitima yanyu. Muzabibira ubusa kuko ababisha banyu ari bo bazabirya. |
| 17. | Kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n’ababisha banyu, muzatwarwa n’abanzi banyu, muzahunga ari nta wubirukana. |
| 18. | “Ibyo nibidatuma munyumvira, nzongera karindwi kubahanira ibyaha byanyu. |
| 19. | Nzacogoza kwihimbaza mwihimbariza amaboko yanyu, nzahindura ijuru ry’iwanyu nk’icyuma, n’ubutaka bwanyu nk’imiringa. |
| 20. | Amaboko yanyu azapfa ubusa kuko ubutaka bwanyu butazera imyaka yabwo, ibiti byo mu gihugu bitazera imbuto zabyo. |
| 21. | “Kandi nimukomeza kunyuranya nanjye mukanga kunyumvira, nzongera kandi karindwi kubateza ibyago bihwanye n’ibyaha byanyu. |
| 22. | Nzabaterereza inyamaswa zo mu ishyamba zibanyage abana banyu, zirimbure amatungo yanyu zibatubye, inzira zanyu zisibe. |
| 23. | “Ibyo nibidatuma mwihana mukampindukirira, ahubwo mugakomeza kunyuranya nanjye, |
| 24. | nuko nanjye nzanyuranya namwe, kandi ubwanjye nzabakubita karindwi mbahora ibyaha byanyu. |
| 25. | Nzabaterereza inkota ibahora kwica isezerano ryanjye, muteranirizwe mu midugudu yanyu maze mboherezemo mugiga, mugabizwe ababisha banyu. |
| 26. | Nimvuna inkoni mwishingikirije ni yo mutsima wanyu, abagore cumi bazajya bokereza imitsima yanyu mu cyokezo kimwe bayibagerere, murye itabahagije. |
| 27. | “Ibyo byose nibidatuma munyumvira ahubwo mukanyuranya nanjye, |
| 28. | nuko rero nanjye nzanyuranya namwe mfite umujinya mwinshi, mbahanire ibyaha byanyu karindwi. |
| 29. | Muzarya inyama z’abahungu banyu n’iz’abakobwa banyu, muzazirya. |
| 30. | Kandi nzatsemba amasengero yanyu yo mu mpinga z’imisozi, nzatema nce ibishushanyo byanyu bishinze byerejwe izuba, nzajugunya intumbi zanyu ku bimene by’ibigirwamana byanyu, umutima wanjye uzabanga urunuka. |
| 31. | Nzahindura imidugudu yanyu imisaka, ahera hanyu nzahahindura amatongo, sinzahumurirwa n’impumuro y’ibyo munyosereza. |
| 32. | Nzahindura igihugu cyanyu amatongo, bitangaze ababisha banyu bagituyemo. |
| 33. | Namwe nzabatataniriza mu mahanga mbakurikirane nkuye inkota, igihugu cyanyu kizaba amatongo, imidugudu yanyu izaba imisaka. |
| 34. | Icyo gihe igihugu kizabona kwishimira amasabato yacyo kikiri amatongo, namwe mukiri mu gihugu cy’ababisha banyu. Ubwo ni bwo igihugu kizaruhuka, cyishimira amasabato yacyo. |
| 35. | Kikiri amatongo kizaruhuka, kuruhuka kitajyaga kiruhuka mukikibamo. |
| 36. | “Abarokotse muri mwe nzabaterereza gukukira imitima mu bihugu by’ababisha babo, bazakangwa n’ikibabi kijyanwa n’umuyaga, bahunge nk’uko umuntu ahunga inkota, bazagwa ari nta wubirukanye. |
| 37. | Bazagwana hejuru nk’abahunga inkota ari nta wubirukanye, ntimuzashobora guhagarara ababisha banyu imbere. |
| 38. | Muzarimbukira mu mahanga, igihugu cy’ababisha banyu kizabamara. |
| 39. | Abarokotse muri mwe bazasogobererezwa no gukiranirwa kwabo mu bihugu by’ababisha banyu, no gukiranirwa kwa ba sekuruza kuzatuma basogobera nka bo. |
Nibahanishwa n’ibyo bihano, Imana izibuka isezerano ryayo |
| 40. | “Bazavuga gukiranirwa kwabo n’ukwa ba sekuruza, ni ko bicumuro bancumuyeho, bemere yuko kunyuranya nanjye kwabo |
| 41. | ari ko kwatumye nanjye nyuranya na bo, nkabazana mu gihugu cy’ababisha babo. Icyo gihe imitima yabo yanduye nk’imibiri itakebwe niyicisha bugufi, bakemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo, |
| 42. | ni bwo nanjye nzibuka isezerano nasezeranye na Yakobo n’iryo nasezeranye na Isaka, n’iryo nasezeranye na Aburahamu na we nzaryibuka, kandi igihugu na cyo nzacyibuka. |
| 43. | Kandi igihugu bazaba bakiretse, cyishimire amasabato yacyo kikiri amatongo batakikirimo, na bo bazemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo kuko banze amateka yanjye, imitima yabo ikanga urunuka amategeko yanjye. |
| 44. | Ariko nubwo bimeze bityo, sinzabata nibaba mu gihugu cy’ababisha babo, kandi sinzabanga urunuka rwatuma mbarimbura pe, nkica isezerano ryanjye na bo, kuko ndi Uwiteka Imana yabo. |
| 45. | Ahubwo nzabibukira isezerano nasezeranye na ba sekuruza, nakuriye mu gihugu cya Egiputa imbere y’abanyamahanga kugira ngo mbe Imana yabo. Ndi Uwiteka.” |
| 46. | Ayo ni yo mategeko n’amateka n’ibyategetswe, Uwiteka yashyize hagati ye n’Abisirayeli, abitegekeye ku musozi wa Sinayi mu kanwa ka Mose. |