Somera Bibiliya kuri Telefone
Amategeko y’imihigo n’ayo gucungura ibyahonzwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Bwira Abisirayeli uti: Umuntu nahigura umuhigo, niba ari uwo guhonga abantu, bazaba ab’Uwiteka, bacunguzwe igiciro uzacira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Umugabo uhereye ku myaka makumyabiri avutse, akageza ku myaka mirongo itandatu, ujye umucira shekeli z’ifeza mirongo itanu, zigezwe ku y’Ahera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
“Umukobwa cyangwa umugore ujye umucira shekeli mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“Umuhungu uhereye ku myaka itanu akageza ku myaka makumyabiri ujye umucira shekeli makumyabiri, umukobwa ujye umucira icumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“Umuhungu uhereye ku kwezi kumwe akageza ku myaka itanu ujye umucira shekeli z’ifeza eshanu, umukobwa ujye umucira shekeli z’ifeza eshatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
“Umugabo usagije imyaka mirongo itandatu ujye umucira shekeli cumi n’eshanu, umugore ujye umucira shekeli cumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“Ariko niba uwahize ari umukene ntabashe kubona izo waciriye ajye ashyirwa umutambyi, uwo mutambyi amucirire igiciro, acire igiciro gihwanye n’ibyo uwahize ashobora gutanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“Niba ari itungo yahize ryo mu moko batambira Uwiteka, iryo muri ayo moko ryose umuntu ahaye Uwiteka rizaba iryera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ntakarihindure, ntakarigurane iryiza mu cyimbo cy’iribi cyangwa iribi mu cyimbo cy’iryiza, yagurana itungo irindi, iryo yahize n’ingurane yaryo yombi azaba ayera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Kandi niba yahize itungo rizira cyangwa inyamaswa izira, icyo badatambira Uwiteka agishyire umutambyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
uwo mutambyi agicire igiciro gihwanye n’ubwiza cyangwa n’ububi bwacyo, igiciro umutambyi agiciriye abe ari cyo kiba igiciro cyacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ariko uwagihize nashaka kucyicungurira, agereke ku giciro uciriye kucyicungurira, agereke ku giciro uciriye igice cyacyo cya gatanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
“Kandi umuntu niyereza Uwiteka inzu ye, umutambyi ayicire igiciro gihwanye n’ubwiza cyangwa n’ububi bwayo, igiciro umutambyi ayiciriye abe ari cyo gihama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kandi uwayejeje nashaka kuyicungurira, agereke ku giciro waciriye igice cyacyo cya gatanu, ibone kuba iye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
“Kandi umuntu niyereza Uwiteka igice cy’umurima wo muri gakondo ye, igiciro uzacira kizatangwe n’ubwinshi bw’imbuto zibibwamo, urugero rwa homeru rw’imbuto za sayiri rucirwe shekeli z’ifeza mirongo itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Niyereza Uwiteka umurima we ahereye ku mwaka wa yubile, icyo giciro uciriye gihame.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ariko namwereza umurima we hanyuma y’uwo mwaka wa yubile, umutambyi ahabwe ibiguzi n’umubare w’imyaka isigaye hagataha undi mwaka wa yubile, nuko ucire igiciro kigabanutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Kandi uwereje Uwiteka umurima nashaka kuwicungurira, agereke ku giciro waciriye igice cyacyo cya gatanu, ubone kuba uwe bwite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ariko nadashaka kwicungurira uwo murima, cyangwa naba awugurishije undi, ntiwacungurwa ukundi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
ahubwo uwo murima nukomōrwa n’umwaka wa yubile, uzaba uwera w’Uwiteka nk’uwahonzwe, uzabe gakondo y’umutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
“Kandi umuntu niyereza Uwiteka umurima yaguze atari uwo muri gakondo ye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
umutambyi amucirire igiciro gitangwa n’umubare w’imyaka isigaye hagataha uwa yubile, atange kuri uwo munsi igiciro waciriye nk’icyerejwe Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Kandi mu mwaka wa yubile, uzasubiranwe n’uwo yawuguzeho, nyiri gakondo y’uwo murima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
“Kandi igiciro cyose uzajya ucira kijye kiba shekeli zigezwe ku y’Ahera: gera makumyabiri zibe shekeli imwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
“Keretse uburiza bw’amatungo busanzwe ari ubw’Uwiteka kuko ari uburiza, ntihakagire umuntu ubweza naho bwaba ubw’inka cyangwa ubw’intama, ni ubw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Nibuba ubw’itungo rizira, abucunguze igiciro uzacira, akigeretseho igice cyacyo cya gatanu. Niridacungurwa, rigurwe igiciro uciriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
“Ariko ituro umuntu atura Uwiteka burundu mu byo afite byose, naho ari umuntu cyangwa itungo cyangwa umurima wo muri gakondo ye, ntihakagire ituro bene iryo rigurwa cyangwa ricungurwa, ituro ry’impezi nk’iryo ni iryera cyane ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Ntihakagire umuntu utuwe burundu ucungurwa, ahubwo akwiriye gupfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
“Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z’ibiti, kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka. Ni icyera cy’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Umuntu nashaka kwicungurira icyo muri kimwe mu icumi akwiriye gutanga, akigerekeho igice cyacyo cya gatanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Kimwe mu icumi cyo mu mashyo yose cyangwa imikumbi yose, muzinyura munsi y’inkoni bazibarisha zose, imwe mu icumi ijye iba iyera y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Umuntu ntakayitegereze ko ari nziza cyangwa ko ari mbi ntakayigurane indi, nayigurana, iyo n’ingurane yayo zombi zizabe izera kandi ntigacungurwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategekeye Mose ku musozi wa Sinayi, ngo ayabwire Abisirayeli.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: