Ibyo kweza abatambyi birarangizwa |
| 1. | Ku munsi wa munani Mose ahamagara Aroni n’abana be n’abakuru b’Abisirayeli. |
| 2. | Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n’isekurume y’intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y’Uwiteka. |
| 3. | Kandi bwira Abisirayeli uti ‘Mwende isekurume y’ihene yo gutambirwa ibyaha, n’ikimasa n’umwana w’intama byombi bitaramara umwaka, bidafite inenge byo koswa, |
| 4. | n’impfizi n’isekurume y’intama by’ibitambo by’uko muri amahoro bitambirwe imbere y’Uwiteka, mwende n’ituro ry’ifu ivanze n’amavuta ya elayo kuko uyu munsi Uwiteka ari bubabonekere.’ ” |
| 5. | Bazana ibyo Mose yategetse imbere y’ihema ry’ibonaniro, iteraniro ryose ryigira hafi, rihagarara imbere y’Uwiteka. |
| 6. | Mose arababwira ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora, maze ubwiza bw’Uwiteka burababonekera.” |
| 7. | Mose abwira Aroni ati “Egera igicaniro witambirire igitambo cyo gutambirwa ibyaha n’icyo koswa, wihongerere, uhongerere n’abantu, maze utambirire n’abantu ibitambo byabo, ubahongerere, uko Uwiteka yategetse.” |
| 8. | Nuko Aroni yegera igicaniro, abīkīra ikimasa cyo kwitambiririra ibyaha. |
| 9. | Bene Aroni bamushyira amaraso yacyo, ayakozamo urutoki, ayashyira ku mahembe y’igicaniro, ayandi ayabyarira ku gicaniro hasi, |
| 10. | maze urugimbu n’impyiko n’umwijima w’ityazo byo kuri icyo gitambo gitambiwe ibyaha, abyosereza ku gicaniro, uko Uwiteka yategetse Mose. |
| 11. | Inyama n’uruhu abyosereza inyuma y’ingando z’amahema. |
| 12. | Abīkīra igitambo cyo koswa, abana be bamuhereza amaraso yacyo ayamisha impande zose z’igicaniro. |
| 13. | Maze bamuhereza ibice byacyo kimwe kimwe n’igihanga cyacyo, abyosereza ku gicaniro. |
| 14. | Yoza amara n’ibinyita, abyosereza ku gitambo cyoshejwe cyo ku gicaniro. |
| 15. | Maze amurika ibitambo byo gutambirwa abantu, yenda ya hene yo gutambirwa ibyaha by’abantu arayibīkīra, ayitambira ibyaha nk’uko yatambye cya gitambo cya mbere cyatambiwe ibyaha. |
| 16. | Amurika n’igitambo cyo koswa, agitamba nk’uko byabwirijwe. |
| 17. | Amurika n’ituro ry’ifu, yendaho ibyuzuye urushyi abyosereza ku gicaniro, abyongera ku gitambo cyoshejwe cya mu gitondo. |
| 18. | Kandi abīkīra na ya mpfizi na ya sekurume y’intama by’ibitambo by’uko bari amahoro byo gutambirirwa abantu, abana be bamuhereza amaraso yabyo ayamisha impande zose z’igicaniro. |
| 19. | Bamuhereza n’urugimbu rw’iyo mpfizi, n’umurizo w’iyo sekurume y’intama, n’uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n’impyiko zayo, n’umwijima w’ityazo wayo. |
| 20. | Kandi bashyira urwo rugimbu ku nkoro zabyo, arwosereza ku gicaniro. |
| 21. | Inkoro zabyo n’inshyi z’amaboko y’iburyo, Aroni abizunguriza kuba ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, uko Mose yategetse. |
| 22. | Aroni amanika amaboko yerekeje ku bantu, abahesha umugisha. Arururuka ava aho atambiye cya gitambo cyatambiwe ibyaha, na cya gitambo cyoshejwe n’ibyo bitambo by’uko bari amahoro. |
| 23. | Mose na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, barisohokamo bahesha abantu umugisha, maze ubwiza bw’Uwiteka bubonekera ubwo bwoko bwose. |
| 24. | Umuriro uva imbere y’Uwiteka, ukongorera ku gicaniro cya gitambo cyoshejwe kitagabanije na rwa rugimbu. Ubwo bwoko bwose bubibonye burayogora, bwikubita hasi bwubamye. |