   | 1. | Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bw’Imana, |
   | 2. | ubwo yasezeranije kera mu kanwa k’abahanuzi bayo mu byanditswe byera, |
   | 3. | buvuga iby’Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri, |
   | 4. | kandi werekanywe n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana mu buryo bw’Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu. |
   | 5. | Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw’izina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera, |
   | 6. | kandi namwe muri muri bo, abahamagariwe kuba aba Yesu Kristo, |
   | 7. | ndabandikiye abari i Roma mwese bakundwa n’Imana, bahamagariwe kuba abera. Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wacu Yesu Kristo. |
   | 8. | Irya mbere mwese mbashimiye Imana yanjye muri Yesu Kristo, kuko kwizera kwanyu kwamamaye mu isi yose. |
   | 9. | Imana nkorera mu mutima wanjye mvuga ubutumwa bwiza bw’Umwana wayo, ni yo ntanze ho umugabo yuko mbasabira urudaca uko nsenze, |
   | 10. | kugira ngo naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu ikangeza iwanyu, |
   | 11. | kuko nifuza kubonana namwe kugira ngo mbahe impano y’Umwuka ngo ibakomeze, |
   | 12. | tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n’ukwanjye. |
   | 13. | Ariko bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko kenshi nagambiriraga kuza iwanyu, ngo mbone imbuto muri mwe namwe nko mu yandi mahanga, ariko ngira ibisibya kugeza na n’ubu. |
   | 14. | Abagiriki n’abatari Abagiriki, abanyabwenge n’abaswa mbafiteho umwenda, |
   | 15. | ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe abari i Roma. |
   | 16. | Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, |
   | 17. | kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!” |
Ubuhenebere bwatewe no kwimura Imana |
   | 18. | Umujinya w’Imana uhishurwa uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by’abantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo |
   | 19. | kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge, |
   | 20. | kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza, |
   | 21. | kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk’Imana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abibwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y’ibirimarima icura umwijima. |
   | 22. | Biyise abanyabwenge bahinduka abapfu, |
   | 23. | maze ubwiza bw’Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by’abantu bapfa, n’iby’ibiguruka, n’iby’ibigenza amaguru ane, n’iby’ibikururuka. |
   | 24. | Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakor ibiteye isoni bononane imibiri yabo, |
   | 25. | kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose, Amen. |
   | 26. | Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. |
   | 27. | Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo. |
   | 28. | Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye. |
   | 29. | Buzuye gukiranirwa kose n’ububi, no kurarikira n’igomwa, buzuye n’ishyari n’ubwicanyi, n’intonganya n’ubugambanyi no gukina ku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano, |
   | 30. | n’abatukana, n’abanga Imana n’abanyagasuzuguro, n’abirarira n’abahimba ibibi, n’abatumvira ababyeyi |
   | 31. | n’indakurwa ku izima, n’abava mu masezerano n’abadakunda ababo n’intababarira, |
   | 32. | nubwo bamenye iteka ry’Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora. |