Abayuda bivutsa gukiranuka kw’Imana |
| 1. | Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe. |
| 2. | Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge, |
| 3. | kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana, |
| 4. | kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka. |
| 5. | Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati “Ugusohoza azabeshwaho na ko.” |
| 6. | Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti “Ntukibaze uti ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru?’ ” (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo). |
| 7. | “Cyangwa uti ‘Ni nde uzamanuka ikuzimu?’ ” (Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye). |
| 8. | Ahubwo kuvuga kuti “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.” |
| 9. | Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, |
| 10. | kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa. |
| 11. | Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n’isoni.” |
| 12. | Nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi, |
| 13. | kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa. |
| 14. | Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? |
| 15. | Kandi babwiriza bate batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!” |
| 16. | Icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeye ubutumwa bwacu?” |
| 17. | Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo. |
| 18. | Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse “Ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose, Amagambo yabyo agera ku mpera y’isi.” |
| 19. | Ariko ndabaza nti “Abisirayeli ntibabimenye?” Mose ni we wabanje kuvuga ati “Nzabateza ishyari ku batari ishyanga nyashyanga, Nzabarakaza nkunze ishyanga ritagira ubwenge.” |
| 20. | Kandi Yesaya ashira amanga cyane aravuga ati “Nabonywe n’abatanshatse, Neretswe abatambaririje.” |
| 21. | Ariko ku Bisirayeli aravuga ati “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amaboko umunsi ukira.” |