Amaherezo y’Abisirayeli |
   | 1. | Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini. |
   | 2. | Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati |
   | 3. | “Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n’ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.” |
   | 4. | Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti “Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bali.” |
   | 5. | Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw’ubuntu. |
   | 6. | Ariko ubwo bibaye ku bw’ubuntu ntibikiri ku bw’imirimo, kuko bitabaye bityo ubuntu ntibwaba ari ubuntu. |
   | 7. | Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima, |
   | 8. | nk’uko byanditswe ngo “Imana yabahaye umutima wo guhunikira, n’amaso atabona, n’amatwi atumva.” Uko ni ko bikimeze na bugingo n’ubu. |
   | 9. | Kandi Dawidi yaravuze ati “Ameza yabo ababera nk’umutego n’ikigoyi, N’igisitaza n’ingaruka mbi. |
   | 10. | Amaso yabo ahumwe be kureba, Kandi ugumye kubaheta umugongo iminsi yose.” |
   | 11. | Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari. |
   | 12. | Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutuba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo! |
   | 13. | Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga |
   | 14. | kugira ngo ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo. |
   | 15. | Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n’Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka? |
   | 16. | Ubwo ifu y’umuganura ari iyera, n’irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n’amashami na yo ni ko ari. |
   | 17. | Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk’ingurukira hagati y’amashami, ugasangira na yo amakakama y’igishyitsi cya elayo, |
   | 18. | ntukirarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi. |
   | 19. | Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.” |
   | 20. | Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye, |
   | 21. | kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira. |
   | 22. | Nuko urebe kugira neza kw’Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa. |
   | 23. | Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk’ingurukira kuko Imana ishobora kubagaruraho. |
   | 24. | Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk’ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo? |
   | 25. | Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse. |
   | 26. | Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo “Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.” |
   | 27. | “Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije, Ubwo nzabakuraho ibyaha.” |
   | 28. | Ku by’ubutumwa bwiza babaye abanzi b’Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n’Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza, |
   | 29. | kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa. |
   | 30. | Nk’uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw’ubugome bwabo, |
   | 31. | ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa , |
   | 32. | kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose. |
Ishimwe rikwiriye Nyir’ubumenyi ukeshwa byose |
   | 33. | Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka. |
   | 34. | Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we? |
   | 35. | Ni nde wabanje kumuha ngo azamwiture? |
   | 36. | Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen. |