Ibyo kugandukira abategeka |
   | 1. | Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. |
   | 2. | Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza. |
   | 3. | Abatware si abo gutinywa n’abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, |
   | 4. | kuko ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, uhoresha umujinya ukora nabi. |
   | 5. | Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n’umutima uhana. |
   | 6. | Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b’Imana bitangiye gukora uwo murimo. |
   | 7. | Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n’abo kubahwa mububahe. |
Ibyo gukundana |
   | 8. | Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko, |
   | 9. | kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n’ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” |
   | 10. | Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko. |
Kuba maso |
   | 11. | Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye. |
   | 12. | Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo. |
   | 13. | Tugendane ingeso nziza nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari. |
   | 14. | Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza. |