Kudacirirana imanza |
| 1. | Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z’ibyo ashidikanyaho. |
| 2. | Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa. |
| 3. | Urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza kuko Imana yamwemeye. |
| 4. | Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika. |
| 5. | Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we. |
| 6. | Urobanura umunsi awurobanura ku bw’Umwami wacu, urya arya ku bw’Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw’Umwami na we agashima Imana. |
| 7. | Nta muntu muri twe uriho ku bwe cyangwa upfa ku bwe. |
| 8. | Niba turiho turiho ku bw’Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw’Umwami. Nuko rero niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab’Umwami |
| 9. | kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w’abapfuye n’abazima. |
| 10. | Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana, |
| 11. | kuko byanditswe ngo “Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana.’ ” |
| 12. | Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana. |
| 13. | Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se. |
| 14. | Ndabizi kandi nemejwe rwose n’Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya. |
| 15. | Niba mwene So aterwa agahinda n’ibyo urya, ntuba ukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe. |
| 16. | Icyiza cyawe cye gusebywa, |
| 17. | kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. |
| 18. | Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n’abantu. |
| 19. | Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya. |
| 20. | Ntimugasenye umurimo w’Imana ku bw’ibyokurya. Byose ntibihumanya, ariko urya ibisitaza abandi azabona ishyano. |
| 21. | Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege. |
| 22. | Mbese ufite kwizera? Niba ugufite ukwigumanire mu mutima wawe imbere y’Imana. Hahirwa uticira ho iteka ku byo yemeye. |
| 23. | Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha. |