Yesu ni we cyitegererezo cyacu cyo kutinezeza |
| 1. | Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze. |
| 2. | Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze, |
| 3. | kuko Kristo na we atinejeje nk’uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.” |
| 4. | Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro. |
| 5. | Nuko rero Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk’uko Kristo Yesu ashaka, |
| 6. | kugira ngo muhimbaze Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n’umutima umwe n’akanwa kamwe. |
| 7. | Nuko mwemerane nk’uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe. |
| 8. | Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w’abakebwe wo kubagaburira iby’Imana ku bw’ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe, |
| 9. | kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk’uko byanditswe ngo “Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga, Kandi nzaririmbira izina ryawe.” |
| 10. | Kandi ngo “Banyamahanga mwese mwe, mwishimane n’ubwoko bwayo.” |
| 11. | Kandi ngo “Banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka, Kandi amoko yose amuhimbaze.” |
| 12. | Yesaya na we yarabisongeye ati “Hazabaho igitsina cya Yesayi, Ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga, Ni na we abanyamahanga baziringira.” |
| 13. | Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera. |
Umurimo wa Pawulo n’inama ze |
| 14. | Bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuye ingeso nziza, mwuzuye n’ubwenge bwose mukaba mwashobora no guhugurana. |
| 15. | Nyamara muri uru rwandiko hamwe na hamwe nabandikiye ntabobera, nsa n’ubibutsa ku bw’ubuntu nahawe n’Imana, |
| 16. | yuko nkwiriye kuba umukozi wa Yesu Kristo mu banyamahanga, wo kubagaburira ubutumwa bwiza bw’Imana nk’umutambyi, kugira ngo abanyamahanga babone uko baba igitambo gishimwa cyejejwe n’Umwuka Wera. |
| 17. | Ni cyo gituma niyogeza mu murimo nkorera Imana muri Yesu Kristo. |
| 18. | Sinzatinyuka kugira icyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo ngo abanyamahanga bumvire Imana. |
| 19. | Yampaye amagambo n’imirimo, n’imbaraga z’ibimenyetso bikomeye, n’ibitangaza n’imbaraga z’Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko. |
| 20. | Kandi nashishikariraga kuvuga ubutumwa bwiza aho izina rya Kristo ritari ryamenywa, ngo ntubaka ku rufatiro rwubatswe n’undi, |
| 21. | ahubwo ngo bimere nk’uko byanditswe ngo “Abatabwiwe ibye bazabibona, Kandi abatabyuise bazabimenya.” |
| 22. | Ni cyo cyatumye ngira igisibya kenshi kimbuza kuza iwanyu, |
| 23. | ariko none ubwo ntagifite aho nshigaje muri ibi bihugu, nkaba narahereye mu myaka myinshi nifuza kuza iwanyu, |
| 24. | ubwo nzajya i Sipaniya niringira kuzabasura nimpanyura, kugira ngo namwe mubone uko mumperekeza, njyeyo maze kubashira urukumbuzi ho hato. |
| 25. | Ariko none ndajya i Yerusalemu kugaburira abera, |
| 26. | kuko ab’i Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera b’i Yerusalemu. |
| 27. | Bashimye kuzibaha kandi babafitiye umwenda, kuko ubwo abanyamahanga basangiye iby’umwuka byabo, bafite umwenda wo kubafasha ku by’umubiri. |
| 28. | Nindangiza ibyo maze kubashyikiriza neza izo mbuto z’ubuntu, nzavayo nyure iwanyu njye i Sipaniya. |
| 29. | Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye. |
| 30. | Nuko ndabinginga bene Data, ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw’urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana |
| 31. | nkire ab’i Yudaya batanyumvira, kandi kugira ngo imfashanyo njyana i Yerusalemu zishimwe n’abera |
| 32. | mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda nduhukane namwe. |
| 33. | Imana nyir’amahoro ibane namwe mwese, Amen. |