Intashyo |
   | 1. | Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w’Itorero ry’i Kenkireya, |
   | 2. | ngo mumwakire ku bw’Umwami wacu nk’uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye. |
   | 3. | Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu, |
   | 4. | kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima. |
   | 5. | Muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo, muntahirize na Epayineto uwo nkunda, ari we muganura w’abo muri Asiya bahindukiriye Kristo. |
   | 6. | Muntahirize Mariya wabakoreye cyane. |
   | 7. | Muntahirize na Andironiko na Yuniya dusangiye ubwoko, bari babohanywe nanjye ari ibirangirire mu ntumwa. Ni bo bambanjirije muri Kristo. |
   | 8. | Muntahirize Ampuliyato uwo nkunda mu Mwami wacu. |
   | 9. | Muntahirize Urubano ukorana natwe muri Kristo, na Sitaku uwo nkunda. |
   | 10. | Muntahirize Apele wemewe muri Kristo. Muntahirize abo mu bo kwa Arisitobulo. |
   | 11. | Muntahirize Herodiyoni dusangiye ubwoko. Muntahirize abo mu bo kwa Narukiso bari mu Mwami wacu. |
   | 12. | Muntahirize Tirufayina na Tirufosa bakorera mu Mwami wacu. Muntahirize Perusi ukundwa, wakoreye mu Mwami cyane. |
   | 13. | Muntahirize Rufo watoranijwe mu Mwami, na nyina ni nka mama. |
   | 14. | Muntahirize Asunkirito na Fulegoni, na Herume na Patiroba, na Heruma na bene Data bari hamwe na bo. |
   | 15. | Muntahirize Filologo na Yuliya, na Neru na mushiki we, na Olumpa n’abera bose bari hamwe nabo. |
   | 16. | Muramukanishe guhoberana kwera. Amatorero ya Kristo yose arabatashya. |
   | 17. | Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n’ibigusha binyurana n’ibyo mwize, mubazibukire |
   | 18. | kuko abameze batyo atari imbata z’Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz’inda zabo, kandi imitima y’abatagira uburiganya bayohesha amagambo meza n’ibyo kubanezeza. |
   | 19. | Igitumye mbabwira ibyo ni uko kumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Ni cyo gitumye mbishimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukaba abaswa mu bibi. |
   | 20. | Imana nyir’amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe. |
   | 21. | Timoteyo dukorana arabatashyanya na Lukiyosi, na Yasoni na Sosipatiro dusangiye ubwoko. |
   | 22. | Nanjye Terutiyo wanditse uru rwandiko mu Mwami wacu, ndabatashya. |
   | 23. | Gayo arabatashya, uncumbikiye kandi agacumbikira abo mu Itorero bose. Erasito ubika impiya z’umusoro w’ab’uyu mudugudu, na Kwaruto mwene Data barabatashya. |
   | 24. | Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese, Amen. |
   | 25. | Imana ibasha kubakomeresha ubutumwa bwiza no kubwiriza ko ibya Yesu Kristo nababwirije bihuza n’ibanga ryahishwe uhereye kera kose, |
   | 26. | ariko noneho rikaba rihishuwe ku bw’itegeko ry’Imana ihoraho, kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bimenyeshwe n’abanyamahanga, bibayobore inzira yo kumvira no kwizera. |
   | 27. | Icyubahiro kibe icy’Imana ifite ubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen. |