Uburyo Imana itarobanura ku butoni |
   | 1. | Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora. |
   | 2. | Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry’ukuri. |
   | 3. | Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry’Imana, |
   | 4. | kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n’ubw’imbabazi zayo n’ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw’Imana ari ko kukurehereza kwihana? |
   | 5. | Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa, |
   | 6. | kuko Imana izitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. |
   | 7. | Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho. |
   | 8. | Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby’ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabitura umujinya n’uburakari |
   | 9. | n’amakuba n’ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki. |
   | 10. | Ariko ubwiza n’icyubahiro n’amahoro, ni byo izitura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, |
   | 11. | kuko Imana itarobanura abantu ku butoni. |
   | 12. | Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry’amategeko, |
   | 13. | kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo. |
   | 14. | Abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo baba bihindukiye amategeko nubwo batayafite, |
   | 15. | bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura. |
   | 16. | Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk’uko ubutumwa bwiza nahawe buri. |
Umuyuda nyakuri uwo ari we |
   | 17. | Ubwo witwa Umuyuda ukiringira amategeko, ukirata Imana |
   | 18. | ukamenya ibyo ishaka, ukarobanura iby’ingenzi kuko wigishijwe iby’amategeko, |
   | 19. | ukizigira yuko uri umurandasi w’impumyi n’umucyo w’abari mu mwijima, |
   | 20. | n’umubwiriza w’abanyabwenge buke n’umwigisha w’abana, kuko mu mategeko ufite icyitegererezo cy’ukuri n’ubwenge kibonerwa muri yo. |
   | 21. | Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba? |
   | 22. | Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero? |
   | 23. | Ko wirata amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura? |
   | 24. | Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk’uko byanditswe. |
   | 25. | Ni koko gukebwa kugira icyo kumara, iyo witondeye amategeko: ariko nucumura amategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa. |
   | 26. | Mbese utakebwe niyitondera ibyategetswe n’amategeko, kudakebwa kwe ntikuzamuhanirizwa no gukebwa? |
   | 27. | Kandi utakebwe umubiri niyitondera amategeko, ntazagutsindisha wowe ucumura amategeko kandi warakebwe ku mubiri? |
   | 28. | Kuko ugaragara ko ari Umuyuda atari we Muyuda nyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri. |
   | 29. | Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n’umwuka kutari uk’umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n’abantu, ahubwo ashimwa n’Imana. |