Amahirwe Abayuda barusha abandi |
   | 1. | Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki? |
   | 2. | Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n’Imana. |
   | 3. | Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw’Imana? |
   | 4. | Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwo umuntu wese yaba umubeshyi nk’uko byanditswe ngo “Mu magambo yawe uboneke ko ukiranuka, Kugira ngo utsinde nucirwa urubanza.” |
   | 5. | Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw’Imana tuvuge iki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanisha umujinya? (Ibyo mbivuze nk’umuntu.) |
   | 6. | Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka? |
   | 7. | Niba ibinyoma byanjye bituma ukuri kw’Imana kurushaho kumenyekana bikayihesha icyubahiro, ni iki gituma nanjye ncirwa urubanza nk’umunyabyaha? |
   | 8. | Kandi ni iki kitubuza gukorera ibibi kugira ngo ibyiza bibeho? (Nk’uko batubeshyera kandi bamwe bagahamya yuko ari ko twigisha). Abagira batyo bazatsindwa n’urubanza rubakwiriye. |
Urutabi ibyaha bifite ku bantu |
   | 9. | Nuko tuvuge iki? Mbese turabaruta? Oya da, habe na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n’Abagiriki yuko bose batwarwa n’ibyaha |
   | 10. | nk’uko byanditswe ngo “Nta wukiranuka n’umwe, |
   | 11. | Nta wumenya, nta wushaka Imana. |
   | 12. | Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari, Nta wukora ibyiza n’umwe.” |
   | 13. | “Umuhogo wabo ni imva irangaye, Bariganishije indimi zabo.” “Ubusagwe bw’incira buri mu minwa yabo.” |
   | 14. | “Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n’amagambo abishye.” |
   | 15. | “Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso, |
   | 16. | Kurimbuka n’umubabaro biri mu nzira zabo, |
   | 17. | Inzira y’amahoro ntibarakayimenya.” |
   | 18. | “Kubaha Imana ntikuri imbere yabo.” |
   | 19. | Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n’urubanza imbere y’Imana, |
   | 20. | kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha. |
Gukiranuka guheshwa no kwizera Yesu Kristo |
   | 21. | Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe ari byo biguhamya, |
   | 22. | ni ko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro, |
   | 23. | kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana, |
   | 24. | ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. |
   | 25. | Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, |
   | 26. | kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu. |
   | 27. | None se twakwirata iki? Nta cyo. Ni ayahe mategeko yabitubujije? Ni ay’imirimo? Reka da! Ahubwo twabibujijwe n’amategeko yo kwizera, |
   | 28. | kuko duhamije yuko umuntu atsindishirizwa no kwizera, atari imirimo itegetswe n’amategeko. |
   | 29. | Mbese Imana ni iy’Abayuda bonyine? Si iy’abanyamahanga na bo? Yee, ni iy’abanyamahanga na bo, |
   | 30. | kandi ubwo Imana ari imwe izatsindishiriza abakebwe ku bwo kwizera, n’abatakebwe na bo izabatsindishiriza ku bwo kwizera. |
   | 31. | Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza. |