Pawulo aterwa agahinda no kutizera kw’Abisirayeli |
| 1. | Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera, |
| 2. | yuko mfite agahinda kenshi n’umubabaro udatuza mu mutima wanjye. |
| 3. | Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b’umuryango wanjye ku mubiri |
| 4. | kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana b’Imana no guhabwa icyubahiro, n’amasezerano n’amategeko, n’imihango yo gukorera Imana. |
| 5. | Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni we utegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen. |
| 6. | Icyakora si ukugira ngo ijambo ry’Imana ryahindutse ubusa, kuko abakomotse kuri Isirayeli atari bo Bisirayeli bose, |
| 7. | kandi kuko ari urubyaro rwa Aburahamu si cyo kibagira abana be bose, ahubwo yabwiwe ngo “Kuri Isaka ni ho urubyaro rwawe ruzakwitirirwa.” |
| 8. | Ibyo ni ukuvuga yuko abana b’umubiri atari bo bana b’Imana, ahubwo abana b’isezerano ni bo bemerwa ko ari urubyaro rwayo, |
| 9. | kuko ijambo ry’isezerano ryari iri ngo “Mu mwaka utaha magingo aya nzaza, Sara abyare umuhungu.” |
| 10. | Kandi si ibyo gusa, ahubwo na Rebeka ubwo yari afite inda atwitswe n’umwe, ari we Isaka sogokuruza, |
| 11. | -13 na we yabwiwe ngo “Umukuru azaba umugaragu w’umuto” nk’uko byanditswe ngo “Yakobo naramukunze, naho Esawu naramwanze”, kandi yabibwiwe abana bataravuka kandi batarakora icyiza cyangwa ikibi, ngo ibyo Imana yagambiriye itoranya bibeho bitavuye ku mirimo, ahubwo bivuye kuri Iyo ihamagara. |
| 12. | Nuko tuvuge iki? Imana irakiranirwa? Ntibikabeho |
| 13. | kuko yabwiye Mose iti “Nzababarira uwo nzababarira, kandi nzagirira impuhwe uwo nzagirira impuhwe.” |
| 14. | Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw’umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira. |
| 15. | Ibyanditswe byabwiye Farawo biti “Icyatumye nkwimika ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.” |
| 16. | Nuko ibabarira uwo ishaka, kandi inangira umutima w’uwo ishaka. |
| 17. | None wambaza uti “None se ni iki gituma ikomeza kugaya umuntu? Ni nde wagandira ibyo ishaka?” |
| 18. | Ariko wa muntu we, uri nde ugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwe cyabaza uwakibumbye kiti “Ni iki cyatumye undema utya?” |
| 19. | Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby’icyubahiro, n’urundi rwo gukoresha ibiteye isoni? |
| 20. | None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka, |
| 21. | kugira ngo yerekanire ubutunzi bw’ubwiza bwayo ku nzabya z’imbabazi, izo yiteguriye ubwiza uhereye kera |
| 22. | ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga? |
| 23. | Nk’uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya iti “Abatari ubwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye, Kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi. |
| 24. | Kandi aho hantu babwiriwe ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, Ni ho bazitirwa abana b’Imana ihoraho.” |
| 25. | Yesaya na we yavuze iby’Abisirayeli ati “Umubare w’abana ba Isirayeli naho waba nk’umusenyi wo ku nyanja, igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka, |
| 26. | kuko Umwami azasohoza ijambo rye mu isi, akarirangiza bidatinze kandi akarigabanya.” |
| 27. | Kandi nk’uko Yesaya yavuze kera ati “Iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto, Tuba twarabaye nk’i Sodomu, tukagereranywa n’i Gomora.” |
| 28. | Noneho tuvuge iki? Tuvuge yuko abanyamahanga batakurikiye ibyo gukiranuka bagushyikiriye, ari ko gukiranuka guheshwa no kwizera, |
| 29. | naho Abisirayeli bakurikiye amategeko yo gukiranuka, bakaba ari bo batayashohoje. |