| 1. | Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu, |
| 2. | ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. |
Imigisha y’Imana ibonerwa muri Yesu Kristo |
| 3. | Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru, |
| 4. | nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo. |
| 5. | Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo, |
| 6. | kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo. |
| 7. | Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri, |
| 8. | ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya, |
| 9. | itumenyesheje ubwiru bw’ibyo ishaka ku bw’ineza y’ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera |
| 10. | kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi. |
| 11. | Ku bw’uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo |
| 12. | ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera. |
| 13. | Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, |
| 14. | uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe. |
| 15. | Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose, |
| 16. | mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze, |
| 17. | kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, |
| 18. | ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, |
| 19. | mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri, |
| 20. | izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru, |
| 21. | imushyize hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza. |
| 22. | Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose, |
| 23. | na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose. |