Gukizwa n’ubuntu |
   | 1. | Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, |
   | 2. | ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. |
   | 3. | Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose. |
   | 4. | Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo |
   | 5. | ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), |
   | 6. | nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu, |
   | 7. | kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu. |
   | 8. | Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. |
   | 9. | Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, |
   | 10. | kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. |
Abanyamahanga n’Abayuda ni bamwe muri Kristo |
   | 11. | Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n’intoki ku mubiri bita abatakebwe, |
   | 12. | mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema. |
   | 13. | Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abari kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo. |
   | 14. | Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya, |
   | 15. | amaze gukuzaho amategeko y’iby’imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo, |
   | 16. | kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe n’Imana umusaraba awicishije bwa bwanzi. |
   | 17. | Yaraje ababwira ubutumwa bwiza bw’amahoro mwebwe abari kure, kandi abari bugufi na bo ababwira iby’amahoro, |
   | 18. | kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe. |
   | 19. | Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana, |
   | 20. | kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka. |
   | 21. | Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu. |
   | 22. | Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka. |