Ubwiru bw’Imana bwo gukiza abanyamahanga |
| 1. | Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga. |
| 2. | Kandi namwe mwumvise iby’ubutware bwo kugabura ubuntu bw’Imana nahawe ku bwanyu, |
| 3. | ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk’uko nabanje kwandika mu magambo make. |
| 4. | Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko. |
| 5. | Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b’abantu mu bindi bihe, nk’uko muri iki gihe intumwa ze zera n’abahanuzi babuhishuriwe n’Umwuka, |
| 6. | yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z’umubiri umwe natwe, abaheshejwe n’ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe. |
| 7. | Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk’uko impano iri y’ubuntu bw’Imana, iyo naheshejwe n’imbaraga zayo zinkoreramo. |
| 8. | Nubwo noroheje cyane hanyuma y’abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka, |
| 9. | njijure bose ngo bamenye uburyo iby’ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n’Imana yaremye byose uhereye kera kose, |
| 10. | kugira ngo muri iki gihe abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka, bamenyeshwe n’Itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi |
| 11. | nk’uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu. |
| 12. | Muri we ni mo duherwa ubushizi bw’amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n’uko tumwizeye. |
| 13. | Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa n’amakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu. |
Pawulo asabira Abefeso |
| 14. | Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese, |
| 15. | uwo imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa, |
| 16. | ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we, |
| 17. | kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye, |
| 18. | muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, |
| 19. | mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana. |
| 20. | Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, |
| 21. | icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ibihe bidashira, Amen. |