Somera Bibiliya kuri Telefone
Inshingano y’ab’urugo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Namwe mbata, mujye mwumvira ba shobuja bo ku mubiri nk’uko mwumvira Kristo, mububashye muhinda imishyitsi kandi mutaryarya mu mitima yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ngo mumere nk’abanezeza abantu, ahubwo mumere nk’imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka mubikuye ku mutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mubakorere mubyishimiye nk’abakorera Umwami wacu, mutari nk’abakorera abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza azacyiturwa n’Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw’umudendezo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Namwe ba shebuja, abe ari ko mugirira abagaragu banyu namwe, mureke kubakangisha kuko muzi yuko musangiye Shobuja uri mu ijuru, utarobanura abantu ku butoni.
Uburyo bwo gutwara intwaro z’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejwe umunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk’uko binkwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Kandi Tukiko, mwene Data ukundwa w’umubwiriza w’iby’Imana ukiranuka ukorera mu Mwami, azabasobanurira byose kugira ngo namwe mumenye ibyanjye uko meze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Ni we mwatumyeho ku bw’ibyo ngo mumenye ibyacu, kandi ahumurize imitima yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Amahoro abe muri bene Data, n’urukundo rufatanije no kwizera, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Ubuntu bw’Imana bubane n’abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abefeso igice cya: